Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite - Riderman abwira umufasha we ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Imyaka itanu igiye gushira Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe, bwabaye mu 2015 umwaka bahanyemo isezerano ryo kubana akaramata. Kuri ubu aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu.

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo Agasaro Nadia yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Riderman yifashishije urukuta rwe rwa Instagram amuvuga nk’umuntu udasanzwe ku buzima bwe.

Yagize ati” Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo [...] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.”

“Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga.

Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

Uyu muraperi Riderman [Gatsinzi Emery] yabanje gukundana n’umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah [Asinah Erra] guhera mu Ugushyingo 2008 kugeza mu 2014.

Ni umwe mu bafite ibigwi mu muziki Nyarwanda ndetse ubu amaze kugira album zirindwi na Mixtape imwe.

Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye! Riderman abwira umufasha we
Umuraperi Riderman n'umugore we bamaze imyaka isaga itanu babana nk'umugabo n'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .