00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yababajwe no kutitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 May 2024 saa 10:34
Yasuwe :

The Ben yahishuye ko yababajwe no kutabasha kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa, umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibi The Ben yabibwiye IGIHE nyuma yo kugaragaza ko yishimiye uko igitaramo Chryso Ndasingwa aherutse gukorera muri BK Arena cyagenze.

Ati “Namenye Chryso Ndasingwa umwaka ushize mubwiwe na mukuru wanjye kuko yakundaga gucuranga indirimbo ye Wahozeho. Ndibuka ko nyumva bwa mbere nayumvise ayicuranga. Icyo gihe nahise mba umufana we.”

Uyu muhanzi yavuze ko yababajwe n’uko yamenye igitaramo cya Chryso Ndasingwa atinze bityo ntiyabasha kwitabira.

Ati “Kuva umwaka ushize nahise mba umufana we, ni umuhanzi mwiza. Nababajwe nuko namenye igitaramo cye ntinze birambabaza cyane. Ngira ngo urabizi ko kitari kuncika. Ntekereza ko ubutaha nakora igitaramo kitazigera kincika.”

The Ben ahamya ko Chryso Ndasingwa ari umuhanzi mwiza by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati"Urabizi ko kuri njyewe ndi umufana w’umuziki mwiza ariko iyo bigeze ku wo kuramya no guhimbaza Imana biba ari akarusho, akomereze aho imbere ni heza kurushaho ntekereza ko n’umwaka utaha naduha umuziki mwiza abafana tuzishima.”

Chryso Ndasingwa aherutse gukora amateka yo gukora igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024, aho yandikiye amateka yo kumurikira album ye ya mbere yise ‘Wahozeho’ imbere y’ibihumbi byari byahakoraniye.

The Ben yameje ko amaze umwaka ari umufana wa Chryso Ndasingwa yamenye binyuze kuri mukuru we
Chryso Ndasingwa aherutse gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .