00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yemeye ibiganiro, avuga ko asanzwe abafana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 November 2024 saa 11:29
Yasuwe :

Umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi nka Albito wasibishije indirimbo ‘Best Friend’ ya Bwiza na The Ben kuri YouTube, yavuze ko yabitewe n’uko atabashije kumvikana n’abo ashinja kumwibira igihangano, icyakora ahamya ko agiye kuganira na ba nyir’indirimbo.

Mu buryo butunguranye ku mugoroba wo ku wa 28 Ugushyingo 2024 indirimbo Best Friend ya Bwiza na The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube, wareba ugasanga yarezwe n’uwitwa Albito, umuhanzi ukizamuka uvuga ko hari bimwe mu bigize indirimbo ye “Sinjye” bakoresheje bitemewe n’amategeko.

KIKAC Music isanzwe ireberera inyungu umuhanzikazi Bwiza, yahise isohora itangazo ryihanganisha abari bakunze iyi ndirimbo, bavuga ko yasibwe n’umuntu utifuza iterambere rya muzika y’u Rwanda, icyakora babizeza ko biri gukurikiranwa ku buryo isubiraho vuba.

Mu kiganiro na IGIHE, Albito yavuze ko gusibisha iyi ndirimbo atari wo mugambi yari afite, ahubwo byatewe nuko yatwariwe bimwe mu bigize igihangano cye, hanyuma agerageje kuvugisha bamwe yari azi babigizemo uruhare nka Danny Vumbi wayanditse na Producer Loader wayikoze bakamusuzugura.

Bitewe n’uko yari abuze igisubizo kandi kugera ku bahanzi baririmbye iyi ndirimbo abona bimugoye, Albito yigiriye inama yo gusohora iyo avuga ko yari yarakorewe na Loader ari na yo nyuma bakuyemo bimwe mi bice by’injyana iyigize ashakira ubutabera kuri YouTube.

Ati “Ntabwo igitekerezo cyari ukuyisibisha rwose, ahubwo icyabaye ni uko hari bamwe mu bayigizemo uruhare negereye ngo mbereke aho nahohotewe banyakira nabi, bitewe n’uko abayikoze byari kungora kubageraho binsaba kubigenza kuriya ariko rwose si cyo cyari kigambiriwe kuko abayikoze ni abahanzi nkunda nsanzwe nanafana by’umwihariko.”

Albito avuga ko indirimbo ikivaho yakiriye telefone nyinshi zimuhamagara ndetse n’ubutumwa bugufi bw’abantu akeka ko bakorana na Bwiza cyangwa The Ben,icyakora bihurirana n’akazi ntiyabasubiza ahamya ko aho ahugukira abavugisha bagashakira umuti iki kibazo.

Abajijwe niba hari ikintu cy’umwihariko yifuza ngo iki kibazo gikemuke, Albito yagize ati “Hoya rwose nta bikomeye kuko sinawo wari umugambi, iyo biba ibyo ubanza itari bunarareho. Nabonye bampamagaye bananyandikiye, aho mpugukira ndakwizeza ko tuganira kandi ibiva mu biganiro muzabimenya.”

Best Friend ya Bwiza na The Ben ni imwe mu ndirimbo nshya zaherukaga gusohoka ndetse zakiranywe urugwiro dore ko isibwe kuri youTube mu gihe yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe gito yari imaze.

Indirimbo ya Bwiza na The Ben yasibwe kuri youtube
KIKAC Music ireberera inyungu za Bwiza, yasohoye itangazo ryizeza abakunzi b'umuziki ko iki kibazo bari kugikurikirana
Iyi ndirimbo yasibwe mu gihe imaze kurebwa n'abarenga miliyoni buzuye mu minsi itanu gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .