00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makanyaga Abdul yasezerewe mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mutarama 2023 saa 06:20
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize ibitaro bya CHUK byasezereye Makanyaga Abdoul wari umaze igihe abirwariyemo bamuha uburenganzira bwo kujya gukomeza gufata imiti ariko atari mu bitaro.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 50 mu muziki w’u Rwanda, kuva kuri Noheli umwaka ushize yinjiye mu bitaro arwaye.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, uyu muhanzi wumvikana nk’ufite intege nke, yavuze ko nubwo ari mu rugo ariko akirwaye.

Ati “Nibyo baransezereye ndi mu rugo ariko ndacyarwaye, ntabwo ndakira neza rwose.”

Makanyaga yavuze ko abaganga bamufashe ibizamini, bakaba bakireba niba uburwayi bwe buri kugabanyuka cyangwa niba akeneye ubwisumbuyeho.

Ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 nibwo Makanyaga n’abandi bahanzi babarizwa mu ihuriro rya Vanginganzo bataramiye mu Karere ka Musanze. Yagombaga kwerekeza i Rubavu bukeye bwaho ariko yaje guhita arwara, igitaramo aragisubika.

Uyu muhanzi yaririmbiye i Musanze agomba guhita yerekeza i Rubavu ku wa 24 Ukuboza 2022 aho yari afite igitaramo i Mahoko.

Yabanje kurwarira mu bitaro bya Gisenyi, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bahita bamwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Nubwo yavuye mu bitaro, Makanyaga avuga ko atarakira neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .