Byabaye kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gushyira hanze integuza y’indirimbo nshya Bwiza yakoranye The Ben.
Bwiza na The Ben bitegura gusohora indirimbo yabo nshya bise “Best friend” nyuma yo gusangiza abakunzi babo integuza yayo, umufana wabo wiyise Kazungu Kaboss yagize ati “Indirimbo izaba ari nziza ni uko Bwiza adafite Nyash!”
Mu gusubiza uyu mufana, Bwiza yagize ati “Ntugire impungenge ubu ndi i Lagos!”
Lagos ni ho bimaze iminsi bivugwa ko abakobwa benshi bashaka guhindura imiterere y’umubiri wabo cyane cyane ikibuno, bari kwerekeza, bakifashisha inzobere mu buvuzi mu gukosora inenge cyangwa ibindi biri ku mibiri yabo batishimiye.
Ni uburyo buzwi nka Plastic Surgery bugezweho cyane mu bihugu cyane cyane ibyo muri Amerika y’Amajyepfo.
Bwiza na The Ben bageze kure umushinga w’indirimbo yabo nshya bitegura gusohora. Bamaze no gufata amashusho yayo.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na John Elarts w’i Burundi.
The Ben uri gutegura igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ku wa 1 Mutarama 2025, indirimbo ye na Bwiza igiye hanze nyuma y’igihe gito asohoye iyo yise ‘Plenty’. Bwiza we yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Ahazaza’ yari imaze amezi atatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!