Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yifurije uyu musore isabukuru nziza yifashishije amagambo y’urukundo.
Yagize ati “Ndashaka kukubwira ikintu mu by’ukuri gitangaje kandi kikwibutsa wanyigaruriye, isabukuru nziza n’imigisha myinshi.”
Shaffy wamenyekanye mu ndirimbo nka Akabanga, Sukuma, Worth it n’izindi amaze igihe avugwa mu nkuru z’urukundo na Shaddyboo.
Yaba Shaddyboo cyangwa uyu muhanzi mu biganiro binyuranye na IGIHE, birinze kwemera cyangwa guhakana amakuru y’urukundo rwabo.
Bakunze kumvikana bahamya ko ari inshuti zikomeye ariko byagera ku rukundo bakaryumaho.
Abajijwe iby’urukundo rwabo, uyu musore yirinze kugira byinshi avuga kuko mu magambo magufi, yagize ati "Shaddyboo ni inshuti yanjye, turi inshuti."
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore w’ikizungerezi ukundwa na benshi ndetse unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari nazo zimutunze, yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise “Love on plate”.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!