Ndagutemesha:The Ben yayobotse inganzo iharawe y’urukundo rwo mu gitanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kanama 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin umaze kwamamara mu muziki nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kola’, irimo ubutumwa bwo gusaba umukobwa kwisanzura ku muhungu kugera aho atangiye kumukorakora.

Ni indirimbo yaje ikurikira izindi The Ben yari aherutse gushyira hanze zirimo ‘Suko’ n’izindi nyinshi zagiye zinyura abakunzi b’ibihangano by’uyu muhanzi umaze igihe kinini ari mu bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri ‘Kola’ The Ben hari aho aririmba ati “Oooooh my baby kora kora umubiri wanjye. Umuhungu mubi ku rundi rwego, sobanukirwa neza nkwereke ibitendo, igifefeko kirimo urukundo[…] zana ka gasego tugumane kugeza mu gitondo. Ndeba nanjye ndaba nkureba.”

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bwa video lyrics, hari amagambo ayigize atandikwa nk’uko ayandi biba biri kugenda na The Ben akagenda ayaririmba ayarya ku buryo umuntu utayakurikiye adashobora gusobanukirwa.

Nk’aho aririmba ati “Baby girl tuza ndagutemesha uri kumwe na Tiger.” Aya magambo iyo indirimbo igeze kuri ‘ndagutemesha’ ntabwo barayataruka bakandika ayakurikira.

Mu bitekerezo byashyizwe ku rubuga rwa Youtube aho yashyizwe, benshi bashimye uburyo ikozemo ariko abandi bibaza ukuntu amagambo bagiye banga kuyandika.

Nk’uwitwa Art Brain yanditse ati “Kuki hari amagambo amwe ari kubura?”

Ifoto yamamaza iyi ndirimbo igaragaza umusore uryamye, ari kumwe n’umukobwa umufashe mu gatuza bose bambaye ubusa hejuru. Umukobwa yasamye ubona ameze nk’uri mu yindi Si.

Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko mu minsi iri imbere aribwo azasohora amashusho yayo.

Yagize ati “Twabanje kuyisohora mu gihe twitegura gukora amashusho yayo, mu minsi iri imbere turatangira gufata amashusho yayo ku buryo abakunzi banjye batazatinda kuyabona.”

Umudiho wa "Kola" wakozwe na Producer Element ukorera muri Country Record. Uyu amaze iminsi akora indirimbo zigezweho cyane mu Rwanda. Iyungururwa neza inatunganywa na Bob Pro umenyerewe muri aka kazi.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben yamaze kuyishyiriraho irushanwa ryo kuyibyina, aho uzaryegukana azahembwa 500 000 Frw, bizatangwa TECNO Rwanda iheruka gusinyana n’uyu muhanzi amasezerano yo kwamamaza TECNO 15 Premier aho yahawe miliyoni 42.

Kugira ngo umuntu ahatane muri aya marushanwa birasaba ko yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na Facebook.

Abazahatana bagomba gukora ’tag’ kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 bagasaba abakunzi babo gukunda ibyo bakoze (Like), kubisangiza abandi (Share) no gutanga ibitekerezo (comment).

Iri rushanwa rizarangira tariki 12 Nzeri. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri, mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri. Ku wa 29 Nzeri 2020 nibwo hazamenyekana abatsinze.

Reba indirimbo "Kola" The Ben yasohoye

The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise "Kola'' ivuga ku nkuru z'urukundo
The Ben aherutse guhabwa miliyoni 42 mu masezerano yasinyanye na Tecno

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .