‘The Importance of Being Earnest’ ni umwe mu mikino yamenyekanye, wanditswe na Oscar Wilde. Uyu mukino wagiye hanze mu 1985, kuri ubu wongeye gusubirwamo bundi bushya ndetse hatangiye gufatwa amashusho yawo, agaragaramo abarimo Ncuti Gatwa.
Ni amashusho yafatiwe mu nzu y’imyidagaduro izwi nka National Theatre, iherereye i Londres mu Bwongereza.
Muri uyu mukino wasubiwemo ugaruka ku basore babiri. Aho Ncuti Gatwa ukina ari Algy na mugenzi we Hugh Skinner ukina ari Jack biyoberanya bifashishije imyirondoro itari yo bashaka kureshya inkumi ebyiri, bakaza kwisanga mu bibazo.
Uyu mukino wa “The Importance of Being Earnest” uzerekanwa muri Lyttelton Theatre, ku wa 25 Mutarama 2025, naho amashusho yawo ari gufatwa azerekanwa ku wa 20 Gashyantare 2025.
Uyu mukino uri mu yanditswe na Oscar Wilde irimo uwitwa “Lady Windermere’s Fan’’ wagiye hanze mu 1892, “A Woman of No Importance’’ wagiye hanze mu 1893 na “An Ideal Husband” byagiriye hamwe mu 1895.
Ncuti yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye kuri Netflix mu 2019. Yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.
Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.
Amaze kwamamara muri filime zirimo “Barbie” yongeye kumwongerera agaciro muri Sinema ku Isi yose, “Masters of the Air’’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara, agaragara nk’umukinnyi w’imena muri filime ya BBC izwi nka ‘Doctor Who’; yaciye ibintu mu myaka isaga 60 ishize n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!