Ncuti Gatwa yabuze amahirwe mu bihembo bya sinema bikomeye muri Écosse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kanama 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Ncuti Gatwa ukomoka mu Rwanda wari mu bahataniraga ibihembo bya British Academy Scotland Awards [BAFTA], abikesheje filime yakinnyemo yitwa Sex Education; ntabwo yabashije kwegukana igihembo.

Itangwa ry’ibi bihembo bitangirwa muri Écosse ryabaga ku nshuro ya 73. BAFTA igamije guha agaciro imirimo y’abahanga mu ruganda rwa sinema, imikino ndetse n’ibiganiro kuri televiziyo byigaragaje umwaka ushize.

Icyiciro Gatwa Ncuti ukomoka mu Rwanda yari arimo cya ‘Male performance in a comedy programme’ yari ahatanye na Guz Khan Man wakinnye muri Like Mobeen ica kuri BBC, Youssef Kerkour wakinnye muri Home ica kuri Channel 4 ndetse na Jamie Demetriou Stath wakinnye muri Lets Flats ica kuri Channel akaba ari na we wegukanye igihembo.

Uwitwa Glenda Jackson ufite imyaka 84 yaciye agahigo ko kwegukana iki gihembo ku nshuro ye ya mbere. Ibihembo byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho buri wese yari ari we mu rugo.

Ncuti ni umusore w’imyaka 27 wamamaye kubera filime y’uruhererekane yitwa Sex Education yerekanwa na Netflix. Uyu musore utari ufite ubunararibonye buhambaye yakunzwe na benshi aho akina yitwa Eric uba ari umutinganyi.

Yavukiye mu Rwanda, we n’umuryango bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yarize ibijyanye no gukina ikinamico. Kuri ubu batuye mu Mujyi wa Tottenham mu Bwongereza.

Uretse Sex Education, Ncuti yagaragaye muri filime irimo abakinnyi nka Kim Cattrall na Nick Frost yakozwe muri Nyakanga 2019, muri uwo mwaka kandi yashyizwe n’ikinyamakuru The New York Times ku rutonde rw’abantu 10 icyo kinyamakuru kibona bitwaye neza mu myuga itandukanye bakora.

Tariki 13 Werurwe 2020 yegukanye igihembo cy’umukinnyi uri kuzamuka neza mu bihembo bya The Broadcasting Press Guild [BPG], bitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika, abo ku mateleviziyo ndetse n’abo kuri Radio.

Umwaka ushize kandi yashyizwe mu bahatanira ibihembo bikomeye bya MTV Movie & TV Awards mu byiciro bibiri; mu bakinnyi bari kuzamuka neza [Best Breakthrough Perfomance] ,no mu cyiciro cy’abasomanye neza [Best Kissing] aho ari kumwe n’uwo bakinana Connor Swindells uba witwa Adam Grof.

Muri Gicurasi 2019 ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyamushyize ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].

Ncuti Gatwa aheruka gukina muri filime igiye kujya hanze yiswe ‘Last Letter from Your Lover’ igaragaramo ibikomerezwa muri sinema ku Isi nk’umunyamerika Shailene Woodley, Umwongerezakazi Felicity Jones n’abandi benshi.

Gatwa ari mu bakinnyi bashimisha benshi muri Sex Education
Ncuti Gatwa amaze kwamamara cyane ku Isi
Ncuti Gatwa amaze kwamamara cyane muri sinema aha yari yarimbye imyambaro ya Moshions

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .