Ncuti Gatwa: Uwari umunyabibazo ari kurya ku mbuto zeze kuri filime Sex Education yamugize ikimenyabose

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kamena 2020 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Iyo wumvise izina rye nta gushidikanya uhita wumva ko byanga bikunze afite amaraso y’u Rwanda, by’umwihariko we akaba yaranambye ku mizi y’amazina y’igihugu cye, akanga kuvangamo andi ya kizungu kugira ngo aho azajya anyura hose bajye bamenya ko ari mwene kanyarwanda.

Uyu musore w’imyaka 27 yatangiye kumenyekana muri Mutarama 2019, ubwo igice cya mbere cya filime Sex Education cyajyaga hanze.

Bamwe bati nyamara hari umunyarwanda uri kubica kuri Netflix, abandi ntibabyemere kuko bumvaga ari ibintu bikomeye, ariko nyuma baza kubona ko ari ukuri kwambaye ubusa.

Ncuti atangira kumenyekana yari afite abamukurikira ku rubuga rwa Instagram babarirwa mu bihumbi ijana ariko ubu ageze kuri miliyoni ebyiri n’imisago, ikintu cyerekana ko izina rye rimaze gutumbagira mu buryo bukomeye.

Ubu biragoye ko mu bihembo byibanda ku bari mu ruganda rwa sinema bitangirwa mu Bwongereza aho abarizwa ubu, wasanga atari mu bahatana ndetse hari n’ibyo agenda yegukana.

Ubu, uretse mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ncuti Gatwa arubashywe bikomeye, ku buryo kuzamwumva i Hollywood mu gihe kiri imbere ari ibintu byoroshye cyane.

Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa Bob Servant, mu 2015 akina mu yitwa Stonemouth, mu 2019 muri Sex Education yamwubakiye izina bikomeye na Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans.

Nyuma yo gukina muri Sex Eduction yahatanye mu bihembo bitandukanye birimo MTV Tv & Movie Awards itangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byiciro bibiri; icy’umukinnyi wa filime uri kuzamuka ndetse n’icy’uwasomanye neza, hombi ntiyabashije kwegukana igihembo na kimwe.

Mu 2019 kandi nabwo yahatanye mu bihembo birimo BAFTA Scotland nk’umukinnyi mwiza wa filime y’uruhererekane icishwa kuri televiziyo, ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.

Mu mwaka ushize ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyari cyashyize Ncuti Gatwa ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].

Mu 2019 kandi yashyizwe n’ikinyamakuru The New York Times ku rutonde rw’abantu 10 icyo kinyamakuru kibona bitwaye neza mu myuga itandukanye bakora.

Tariki 13 Werurwe 2020 yegukanye igihembo cy’umukinnyi uri kuzamuka neza mu bihembo bya The Broadcasting Press Guild [BPG], bitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika, abo ku mateleviziyo ndetse n’abo kuri Radio.

Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 46, byatangiwe ahitwa Banking Hall mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Umunyabibazo uri kurya ku mbuto …

Mu ntangiro za 2020, Ncuti Gatwa yabwiye Ikinyamakuru Independent cyo mu Bwongereza ko yakuriye mu buzima bukomeye, we n’abandi bavandimwe babiri bakarerwa na nyina gusa.

Uyu musore iyo yivuga agaragaza ko kubera kuvukira mu muryango wa gikirisitu, yakuze abwirizwa kujya gusenga gusa yagera mu myaka 15 y’amavuko, bamubwiye ko igihe yumva abangamiwe no kubyuka ku Cyumweru, nta mpungenge akwiye kugira kuko kujya gusenga ari amahitamo ye.

Mu murwa Mukuru wa Ecosse witwa Edinburgh aho Ncuti Gatwa yakuriye, yagiye ahura n’ibibazo rimwe na rimwe kubera kwirabura, agakunda kwibasirwa abazwa inkomoko ye, akavuga ko ari Umunya-Ecosse.

Ati “Abantu bagerageje kundwanya. Hari ibihe nabaga ndi gutembera nijoro abantu bakambaza aho nkomoka. Nanjye nti ndi Umunya-Ecosse, bati oya ntabwo aribyo. Nkongera nti ndiwe. Kuki uvuga Icyongereza gutyo? Nti biva mu munwa wanjye. Kuki uri kwishyira ukizana bingana gutyo ntutekereze ku ngaruka byakugiraho? Ubwo byahitaga biba birebire. Inshuro nyinshi bashatse kunkubita kubera ko navuze ko ndi Umunya-Ecosse […].”

Ncuti Gatwa avuga ko yigiye byinshi kuri Nyina wamureze wenyine n’abavandimwe be babiri, bigatuma adacika intege mu byo akora byose kuko hari aho yageraga mu bibazo akibuka ibyo nyina yaciyemo, nawe agakomeza guhatana.

Ati “Kudacika intege ni ikintu buri gihe nabonye kandi nkacyishimira. Nakuranye na mama watureze, Papa ntabwo twabanaga. Umugore wari umunyamahanga waje gutura muri Ecosse, utarabashaga kuvuga ururimi rwaho, nta mafaranga, n’abana batatu agomba kurera, waturutse mu Rwanda […]”

“Nabonye ibihe bibi yanyuzemo, nabonye uko yahatanaga buri gihe. Buri munsi wabaga ari urundi rugamba, kandi buri gihe yakoreshaga imbaraga ze zose kubera twe batatu. Yageragezaga kunyura mu gikomeye uko cyaba kimeze kose cyaje mu nzira ye. Ntekereza ko ari cyo cyatumye mba umuntu udacika intege. Nareberaga kuri mama, nkavuga nti niba yaranyuze muri biriya nanjye nshobora kunyura muri ibi kandi nkabitsinda.”

Ncuti Gatwa aheruka gukina muri filime igiye kujya hanze yiswe ‘Last Letter from Your Lover’ izaba agaragaramo ibikomerezwa muri sinema ku Isi nk’umunyamerika Shailene Woodley, Umwongerezakazi Felicity Jones n’abandi benshi.

‘Last Letter from Your Lover’ ishingiye ku gatabo gato ka Jojo Moyes nako gafite izina nk’iri. Yayobowe na Augustine Frizzell, itunganywa n’abarimo Graham Broadbent, Peter Czernin, Simone Urdl na Jennifer Weiss.

Gatwa yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992. Avuka kuri Dr. Tharcisse Gatwa, umunyamakuru akaba n’umwanditsi ukomeye ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’iyobokamana ufite inkomoko i Karongi mu Burengerazuba bw’ u Rwanda.

Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye, yize ibijyanye no gukina filime muri kaminuza Royal Conservatoire of Scotland, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ryo gukina filime mu 2013.

Kuri ubu we n’umuryango we na nyina batuye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Ncuti Gatwa, umunyarwanda umaze kuba ikimenyabose mu ruhando rwa sinema ku Isi
Ncuti Gatwa ari mu bakinnyi b'imena bazagaragara muri filime yenda kujya hanze yitwa The Last Letter from Your Lover
Gatwa ari mu bakinnyi bashimisha benshi muri Sex Education

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .