00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ncuti Gatwa mu muryango usohoka muri ‘Doctor Who’ yamwubakiye amateka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Umunyarwanda Mizero Ncuti Gatwa umaze kwamamara muri filime zitandukanye zamenyekanye cyane ku Isi, ndetse akaba yarakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere ukinnye muri “Doctor Who” ari umukinnyi w’imena, ashobora gusoza urugendo rwe muri iyi filime vuba kurusha uko byari byitezwe.

Gatwa wigaruriye imitima y’abakunzi ba filime abifashijwemo n’uruhare rwe nka Eric Effiong muri ’Sex Education’ yanyuze kuri Netflix, yinjiye muri filime ya ’Doctor Who’ mu 2023 nyuma yo gusimbura Jodie Whittaker.

Gusa The Sun yatangaje ko hari amakuru ifite agaragaza ko uyu mukinnyi wa filime ashobora gusoza urugendo rwe muri ’Doctor Who’. Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Ncuti ntiyifuza kuguma muri iyi filime nyuma y’uyu mwaka, afite imishinga myinshi imutegereje muri Hollywood kandi ateganya kwimukira i Los Angeles.”

Uyu muntu yanavuze ko hari impungenge z’uko abakunzi b’iyi filime bazabyakira, ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku rugendo rwe rwa sinema.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 32, bivugwa ko ubwo yagaragaraga muri ’Doctor Who’ ku nshuro ye ya mbere, yarebwe n’abari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu.

Ngo uyu mubare uri hasi ugereranyije n’ibihe by’abamubanjirije. Bamwe bavuga ko igabanuka ry’abafana rishingiye ku cyerekezo gishya cy’iyi filime cyakuruye impaka. Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye Ncuti Gatwa agira impungenge ndetse agahitamo kuva muri iyi filime mu maguru mashya cyane ko kuva yayijyamo yagiye aterwa imijugujugu.

Bivugwa ko Gatwa yamaze no gufata amashusho agaragaza uko azava muri iyi filime, ibi bikaba bishobora gusiga impinduka zikomeye muri iyi filime yamaze imyaka irenga 60 ishimisha abakunzi bayo ku Isi yose.

Nubwo nta kiremezwa ku bijyanye n’impinduka muri iyi filime, Gatwa yanditse amateka muri ’Doctor Who’, nk’uko byagenze kuri Jodie Whittaker wabaye umugore wa mbere wayikinnyemo mu 2017 nk’umukinnyi w’imena.

BBC na Ncuti Gatwa ntibaragira icyo batangaza kuri aya makuru, ariko BBC yahakanye amakuru avuga ko ’Doctor Who’ ishobora guhagarikwa, ndetse yirinda kugaragaza ahazaza h’iyi filime.

Umuvugizi wa BBC yagize ati “Twabivuze mbere ko icyemezo cya Season ya 3 kizafatwa nyuma yo kwerekana Season iya 2. Amasezerano na Disney+ iri gutunganya iyi filime ni ayo gutanga ibice 26, kandi icya kabiri cyabyo ntacyo ubwacyo ntikirerekanwa. Naho ibindi, ntitujya dutangaza amakuru ajyanye n’umuganga cyangwa ibizaba mu nkuru z’ahazaza.”

N’ubwo izi nkuru zikomeje gucicikana ariko BBC yatangaje ko ku wa 12 Mata 2025, ari bwo hazasohoka ibindi bice bishya bya ’Doctor Who’. Iyi filime izagaragara kuri BBC iPlayer , BBC One mu Bwongereza ndetse no kuri Disney+ mu bindi bihugu igeramo.

Iyi izagaragaramo Ncuti Gatwa, Varada, Millie, Rose Ayling-Ellis, Anita Dobson, Christopher Chung, Michelle Greenidge, Jonah Hauer-King, Ruth Madeley, Jemma Redgrave na Susan Twist.

Ncuti yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education yabiciye kuri mu 2019. Yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.

Amaze kwamamara muri filime zirimo ’Barbie’ yongeye kumwongerera agaciro muri sinema ku Isi yose, ’Masters of the Air’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara n’izindi zitandukanye.

Ncuti Gatwa mu muryango usohoka muri ‘Doctor Who’ yamwubakiye amateka
Ncuti akomoka mu Rwanda
Ncuti Gatwa yatangiye kugaragara muri Doctor Who mu 2023
Ncuti ni umwe mu banyarwanda bamaze kubaka amateka ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .