00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Navytune wamamaye nka MYP muri KGB, yateguje indirimbo ya mbere nk’umuhanzi ku giti cye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 November 2024 saa 10:49
Yasuwe :

Navytune wamenyekanye nka MYP mu itsinda rya KGB, uherutse kwemeza ko agiye kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ukora ku giti cye, yateguje indirimbo ye ya mbere yise ‘Mana yanjye’ yakoranye na Riderman.

Iyi ndirimbo amakuru IGIHE ifite ni uko yamaze kurangira igisigaye ari uko ijya hanze abakunzi b’umuziki bagatangira kwihera amatwi.

Mu kiganiro na IGIHE, Navytune yagize ati “Indirimbo iri kurangira, mbaye nyiteguje abakunzi b’umuziki ndetse mu minsi mike aba mbere baraba batangiye kuyumva ku mbuga zisanzwe zigurishirizwaho imiziki.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari iby’agaciro kuba indirimbo ye yarayikoranye na Riderman kuko ari umuraperi yemera kandi amaze n’igihe akunda ibikorwa bye.

Ati “Hari n’indirimbo twakoranye nka KGB, rero Riderman dusanzwe tuziranye, byaratworoheye gukorana indirimbo kandi rwose ntekereza ko abantu bazakunda guhuza imbaraga kwacu.”

Manzi Yvan Pitchou [MYP] wahoze mu itsinda rya Kigali Boyz ryamamaye nka KGB, amaze imyaka 12 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomeza amasomo ye bikarangira ahatuye.

MYP wamaze no guhindura izina ry’ubuhanzi aho ateganya kugaruka mu muziki yitwa NavyTune, mu 2016 yasoje kaminuza aho yize ibijyanye na Psychologie, Sociologie ndetse n’Umuziki nyuma akaza gusoreza mu ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi.

Itsinda rya KGB, MYP yahoze abarizwamo ryamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Arasharamye’ yari yarabaye nk’ibendera ryabo mu muziki.

KGB yari igizwe n’abahanzi barimo Skizzy, MYP na Henry witabye Imana mu 2012.

Mu 2015 MYP yasezeranye kubana akaramata n’Umunyamerikakazi Shannon Lair bari bamaze igihe bakundana.

Navytune agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Riderman
Navytune yatangiye umuziki ku giti cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .