Ibi Fireman yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyira hanze EP ye nshya yise ‘Bucyanayandi’ yanitiriye indirimbo ye iriho kimwe n’izindi nka Ibihuba na Igeno.
Akomoza ku kuba ari bwo avutse bundi bushya, Fireman yagize ati “Njye ubu navuga ko nongeye kuvuka bundi bushya mu muziki, njye kuva natangira nagiye nkorana n’abantu benshi ariko ugasaga njye nta konti zanjye ngira ku mbuga zicururizwaho ibihangano, ubu ni bwo mbikoze ninayo mpamvu nsaba abantu bose kumfasha abakaziyoboka.”
Fireman yavuze ko atari ibintu byamworoheye gusubira inyuma agatangira kubaka bundi bushya imbuga zicururizwaho ibihangano, ariko ahamya ko afite icyizere ko zizakura kuko abakunzi be bahari nta naho bateze kujya.
Ati “Njye nizera ko buri kintu kigira intangiriro, cyari kigoye ni ukuzitangiza ariko ubwo zamaze gutangira nizeye ko abantu banjye bazaziyoboka kuko ni izanjye kandi ni izabo.”
Ku ikubitiro, uretse indirimbo ‘Bucyanayandi’ Fireman yasohoranye n’amashusho yayo, yanahise ashyiraho izindi yitwa ‘Igeno’ na ‘Ibihuha’ zose zigize EP ye nshya.
![](local/cache-vignettes/L666xH666/the_godson_is_back-3d35b.jpg?1730133529)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!