Iyi kanzu iri mu zo Tanga Design yise ‘Ikamba’ yayihanze muri Miss Rwanda 2020 igomba kwambarwa n’abakobwa batatu bari kugera mu cyiciro cya nyuma ariko birangira batayambaye.
Tanga Design avuga ko nyuma y’aho bakoze amafoto bayambaye ndetse yemeranya na Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda ko Miss Nishimwe Naomie azayiserukana muri Miss World 2021 icyakora birangira atagiyeyo akomeza kuyibika.
Mu mugoroba wo guserukana amakanzu y’ibirori, Natasha Nyonyozi uhagarariye Uganda yaje guserukana iyi kanzu yahanzwe n’umunyamideli w’i Kigali Tanga Design.
Tanga Design ni umwe mu bahanzi b’imideli bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba asanzwe akorana n’abafite amazina nka Bwiza,Butera Knowless, Miss Nishimwe Naomie, Miss Muheto Divine,n’abandi benshi.
Uyu ni umwe mu bahanzi b’imideli banambitse John Legend ubwo aheruka i Kigali aho yakoreye igitaramo mu minsi yashize.
Natasha Nyonyozi ahagarariye Uganda mu irushanwa rya Miss World 2025 u Rwanda rutigeze rwitabira kuko amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe kuva mu 2022.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!