00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Natasha Nyonyozi uhagarariye Uganda muri Miss World 2025, yaserukanye ikanzu yahangiwe i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 May 2025 saa 09:21
Yasuwe :

Natasha Nyonyozi uhagarariye Uganda muri Miss World 2025 yaserukanye ikanzu yahanzwe na Tanga Design, umuhanzi w’imideli uri mu bafite izina rikomeye i Kigali.

Iyi kanzu iri mu zo Tanga Design yise ‘Ikamba’ yayihanze muri Miss Rwanda 2020 igomba kwambarwa n’abakobwa batatu bari kugera mu cyiciro cya nyuma ariko birangira batayambaye.

Tanga Design avuga ko nyuma y’aho bakoze amafoto bayambaye ndetse yemeranya na Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda ko Miss Nishimwe Naomie azayiserukana muri Miss World 2021 icyakora birangira atagiyeyo akomeza kuyibika.

Mu mugoroba wo guserukana amakanzu y’ibirori, Natasha Nyonyozi uhagarariye Uganda yaje guserukana iyi kanzu yahanzwe n’umunyamideli w’i Kigali Tanga Design.

Tanga Design ni umwe mu bahanzi b’imideli bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba asanzwe akorana n’abafite amazina nka Bwiza,Butera Knowless, Miss Nishimwe Naomie, Miss Muheto Divine,n’abandi benshi.

Uyu ni umwe mu bahanzi b’imideli banambitse John Legend ubwo aheruka i Kigali aho yakoreye igitaramo mu minsi yashize.

Natasha Nyonyozi ahagarariye Uganda mu irushanwa rya Miss World 2025 u Rwanda rutigeze rwitabira kuko amarushanwa y’ubwiza yahagaritswe kuva mu 2022.

Natasha Nyonyozi uhagarariye Uganda muri Miss World 2025, yaserukanye ikanzu yahangiwe i Kigali
Tanga Design avuga ko igitekerezo cyo guhanga iyi kanzu cyaturutse ku mukenyero ufite izina rikomeye mu Rwanda
Iyi kanzu Tanga Design yayihanze aziko izambarwa muri Miss Rwnada 2020 birangira bitabaye, yizezwa ko Nishimwe Naomie azayambara muri Miss World2021 nawe birangira atagiyeyo akomeza kuyibika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .