Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro Kulture Talk yagiranye na IGIHE aho yanakomoje ku rugendo rwe rwo kwinjira mu muziki.
Ubwo yakomozaga ku rugendo rwe mu muziki, Chryso Ndasingwa uri mu baramyi bagezweho uyu munsi, yavuze ko atangira atari azi ko azaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Njye ntabwo kuririmba Gospel yari amahitamo yanjye,ntabwo yari imibare yanjye. Ku mwana numvaga kuririmba muri korali ari ikintu cyiza […] numvaga nsabwa amanota meza, mu rugo bakanjyana gusenga nkajya nandikira indirimbo korali ariko ntabwo nari mfite ibitekerezo birenga ahongaho.”
Chryso Ndasingwa wakuriye i Nyamirambo ahamya ko ubwo yigaga mu mwaka wa mbere muri Marie Merci i Kibeho yari afite ‘Club yise Talent show’, yabyinaga bakanaririmba indirimbo zisanzwe, we akajya arebera kuri P Fla.
Ati “Njye Inspiration yanjye yari P Fla, yari atuye haruguru yo mu rugo kandi bakuru banjye ari inshuti ze. Njye nari umuraperi kuko aribo bantu nagendanaga nabo kandi no mu rugo nta kibazo.”
Uyu muhanzi nubwo yakundaga Hip Hop ntabwo yigeze kugira amahirwe yo gukora indirimbo ngo isohoke muri studio nubwo yafataga nyinshi mu ndirimbo za P Fla akaziyitirira.
Bagiye mu biruhuko binini byo gusoza umwaka wa mbere, Chryso Ndasingwa yasanze iwabo barakiriye agakiza, nawe aza kujyana nabo birangira afashwe n’agakiza.
Ati “Navuye ku ishuri nsanga mu muryango wanjye barakijijwe,ntangiye kubigana ngiyeyo nanjye ndafatwa, icyo gihe nari mu myaka 14-16 niho nahuriye na Yesu ubuzima bwanjye butangira guhinduka.”
Uyu muhanzi wari usanzwe yarihebeye umuziki yatangiye kwisanga mu matsinda y’abaramyi ku rusengero aho yagiye yigira kuririmba kugeza ubwo atangiye gukora umuziki ku giti cye.
Kugeza ubu Chryso Ndasingwa ni umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ndetse mu minsi mike iri imbere araba akora igitaramo cye cya mbere yanateguriye muri BK Arena.
Muri iki gitaramo azaba afatanya n’abarimo Asaph Music International, Papi Claver na Dorcas, Aime Uwimana, Josh Ishimwe na True Promises.
Muri iki gitaramo kwinjira bizaba ari 5000Frw, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 12Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw ku bantu bari kugura amatike mbere bitewe n’aho ushaka kwicara.
Ku rundi ruhande abazagurira amatike ku muryango bo bazaba bazishyura ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw, ibihumbi 17Frw, ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 25Frw.
Chryso Ndasingwa, asanzwe ari umuramyi mu Itorero ray New Life Bible Church, aho acuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.
Nubwo ari umusore watangiye kuririmba kera kuko yakuriye mu muryango usenga, Chryso Ndasingwa yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Mu bwihisho’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!