00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Natacha Ndahiro yaciye undi muvuno muri sinema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 September 2022 saa 09:38
Yasuwe :

Nyuma y’igihe akora kuri filime yise ‘Natacha Series’, Ndahiro Natacha wari umaze gusohora ‘saisons’ ebyiri zayo, yaciye undi muvuno ava muri filime z’uruhererekane, ahubwo atangira gukora filime ngufi.

Nyuma y’amezi atatu Ndahiro ahagaritse gusohora uduce tugize ‘saison’ ya kabiri ya filime ye yise ‘Natacha series’ yongeye gusohora filime nshya yise yise ‘Love is my sin’.

Mu kiganiro na IGIHE Ndahiro yavuze ko gukora filime z’uruhererekane bigora ndetse bikanahenda ari nabyo byatumye asa n’uba ahagaritse gusohora ‘Natacha series’ nyuma yo kurangiza gusohora uduce twari tugiye saison ya kabiri yayo.

Ibi ngo nibyo byatumye atekereza ko yakora filime ngufi kandi zirangira zo gusangiza abakunzi ba sinema nyarwanda.

Ati “Filime z’uruhererekane ziravuna, zirahenda, hari ukuntu zivuna cyane.”

Nubwo Ndahiro yatangiye gusohora filime ngufi zirangira, ari no gukora kuri saison ya gatatu na ‘Natacha series’ ari nayo yanyuma.

Izi filime nshya za Ndahiro zikomoza cyane ku nkuru z’urukundo, avuga ko iyo bari kuzandika bibanda cyane ku bintu bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi.

Ati "Ni filime nshya twandika zijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, buri muntu agira inkuru ye y’urukundo ibi ninabyo bituma dukina zimwe wenda kugira ngo zibe zatanga amasomo ku bakundana cyangwa abateganya kujya mu rukundo."

Natacha Ndahiro watangiye umwuga wa sinema mu mwaka ushize, atangirana na filime yise Natacha Series yakinnye afatanyije na musaza we Ndahiro Willy, ahamya ko uyu mwuga ari umwe mu yatunga uwukora.

Ati “Njye mbyinjiramo siniyumvishaga ko abantu bakunda filime yanjye ariko bitewe n’uko bayishimiye byanyongereye imbaraga zo gukora n’ibindi bice.”

Ndahiro yavuze ko nyuma y’iki gice ateganya gukora n’ibindi bizakurikira kuko iyi filime ye itarangiye.

Nyuma y'umwaka amaze muri sinema, Ndahiro ahamya ko ari umwuga watunga umuntu mu gihe yawukora neza
Natacha Ndahiro yatangiye gukora filime ngufi zirangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .