Ni amagambo Muyoboke Alex yatangarije B&B FM mu kiganiro ‘BB2to6’, aho yakomozaga ku kibazo cy’uko yaba ari umwe mu bareze Fatakumavuta.
Muyoboke muri iki kiganiro yagize ati “Fatakumavuta namwicaje inshuro zirenga nyinshi, irya nyuma twahuriye kuri radiyo yakoreragaho ari njye wihamagariye umuyobozi we […] Yandahiriye ko atazongera kuvuga ibyo yari asanzwe avuga.”
Muyoboke yavuze ko kwibasirwa n’abarimo Fatakumavuta aribyo byatumye ahagarika ibyo gufasha abahanzi.
Ati “Byageze aho bigera mpagarika ibyo gufasha abahanzi kuko byari bigeze ahantu umuntu ahagarara akavuga ngo kugira ngo mfashe umwana w’umukobwa ni uko hari ibyo angomba.”
Muyoboke yavuze ko ikintu yari akeneye ari ubutabera kuko yababajwe igihe kinini.
Ati “Kuri njye ntibumve ko nakwishimira ko mugenzi wanjye yafungwa, ariko icyo nashakaga ni ubutabera.”
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse gutegeka ko Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!