00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nana wo muri Citymaid yahishuye byinshi ku buzima ari kubanamo n’umugabo yihebeye i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 August 2022 saa 02:35
Yasuwe :

Uwamwezi Nadège wamenyekanye nka Nana muri filime ya Citymaid yahishuye ko Covid-19 ariyo yihishe inyuma y’isubikwa ry’ubukwe bwe n’umugabo basigaye babana i Burayi.

Umwaka urabura amezi make ngo wirenge Uwamwezi Nadège wamenyekanye muri filime nyarwanda nka Nana mu yitwa "City Maid" yerekeje ku Mugabane w’i Burayi aho yasanze umugabo we bamaze kwemeranya kubana.

Uyu mukobwa yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu Ugushyingo 2021 avuga ko yitegura gukora ubukwe n’umusore witwa Patrick usanzwe uhatuye ariko Covid-19 ibyitambikamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twahuriraga mu Bubiligi aho atuye, Nana yavuze ko bakireba uko ubukwe bwabo bwasubukurwa mu minsi iri imbere.

Akomoza ku mugabo we, Nana yahishuye ko mbere y’uko biyemeza kurushinga bari baragerageje guhisha amakuru y’urukundo rwabo mu gihe nyamara bari bamaze umwaka urenga.

Aha akaba ari naho Nana yahishuriye impamvu yatumye ahitamo Patrick nk’umugabo w’inzozi ze, ati “Hari igihe umuntu muba muhuza, sinavuga byinshi mu byo namukundiye ariko ikiruta ibindi ni uko twahuje byose. Ameze nk’impanga yanjye!”

Nana uhamya ko yamaze gushima ubuzima bw’i Burayi, yahishuye kandi ko ari gutekereza ku mushinga wa filime yaba ahakorera cyane ko muri Diaspora hari urubyiruko rwinshi rufite impano.

Ati “Ndi kwandika filime yanjye nazakorera hano, hari abanyempano ntekereza ko twakorana filime kandi ikaba nziza.”

Gusa ahamya ko kuba agiye gukora filime ye bitavuze ko yavuye burundu muri City Maid yamenyekanyemo kuko igihe yabonera umwanya yasimbukira mu Rwanda akongera akayigaragaramo.

Nana yahishuye ko nyuma y'uko Covid-19 itanze agahenge we n'umugabo we bari gutekereza uko basubukura ubukwe bwabo
Nana yahishuye ko ikintu yakundiye Patrick basigaye babana ari uko bahuza ibintu byose, ati "Mbega tumeze nk'impanga"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .