Captain Regis yifashishije urukuta rwe rwa Instagram avuga ko yatandukanye na Micky bari bamaze amezi atandatu bakundana.
Uyu musore umenyerewe muri Sinema y’u Rwanda, yavuze ko icyatumye atandukana na Micky ari uko yamufashe aryamanye n’undi musore.
Ati “Micky namufatanye n’undi musore baryamanye mu Gatenga, none yaje kwiriza no kunsebya ngo mumwumve, ndi amapine ashaje ka nze mbereke amashya nabafatanye.”
Aha Captain Regis yakomozaga ku kiganiro Micky yatanze kuri Shene ya YouTube ya MIE ubwo yakomozaga ku iherezo ry’urukundo rwabo.
Micky yagize ati “Hari igihe utwara imodoka ukabona amapine yarashaje kandi bikenewe ko uhindura, rero iyo uhinduye ugashyiramo irindi ntabwo biba bivuze ko rya rindi waryangaga.”
Micky yabajijwe niba koko afashe umusore bakundanaga akamugereranya n’ipine rishaje, undi ati “Izi ntoki zanjye mwazibonye? Hari impeta mubonaho? Bivuze ko ndi njyenyine nta muntu uri kamara mu buzima bwanjye.”
Muri iki kiganiro, Micky mu marira menshi yavuze ko yababajwe n’uko yizereye mu musore nyuma yamenya ko afite umwana ibintu bigahinduka.
Nyuma yo gusubiza ubu butumwa bwari bwanyuze mu kiganiro, Captain Regis yongeye asubira ku mbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amafoto y’umusore avuga ko yafatanye na Micky.
Yagize ati “Umukunzi wa Micky ni uwo […] mubarebe mubakunde njye mbivuyemo sinzongera gukunda. Na ho ubundi umwana ntawe nakwangiye nkunda abana pe, kandi tera imbere n’abandi babibone. Ndakubaha!”
Mu kiganiro cyateguwe na Godfather umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga, Captain Regis na Micky bongeye gusakirana icyakora inshuti zabo zirimo Titi Brown na Nyambo bahosha iyi ntambara babasaba ko batandukana mu mahoro bakareka kwiteza rubanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!