Uyu muraperi watumiwe gutaramira Abanyarwanda batuye n’abakorera mu Mujyi wa Dubai, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba agiye gutaramira hanze y’u Rwanda kuva yatangira umuziki.
Ati “Naherukaga mu ndege kera, ndibuka ko nayigenzemo ubwo nari mvuye muri ‘burende’ muri Zaïre aho twari twarahungiye, icyo gihe ndibuka ko nari mu bana bari baratanye n’iwabo twageze mu Rwanda tujya mu bigo by’imfubyi.”
Fireman yibuka neza ko aheruka mu ndege mu 1997, nyuma y’imyaka 27 akaba agiye kongera kuyisubiramo.
Ati “Ntakubeshye ni isaha y’Imana, twe turakora ibindi tukabirekera Uwiteka. Ibaze ko kuva natangira umuziki ari ubwa mbere mbonye akazi kagiye kunsaba gufata indege. Nk’undi wese kujya mu ndege zari inzozi zanjye none umuziki umfashije kuzikabya.”
Fireman watumiwe i Dubai, aherutse gusohora EP ye nshya yise ‘Bucyanayandi’ igizwe n’indirimbo nka Bucyanayandi, Ibihuha ndetse na Igeno.
Fireman ugiye gutaramira i Dubai ni umwe mu baraperi bakomeye bubakiye izina mu itsinda rya Tuff Gangz. Azwi cyane mu ndirimbo nka Itangishaka, Ca inkoni izamba, Nyamijosi n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!