Ibi Safi Madiba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Kuri iyi ngingo, umunyamakuru yabajije Safi Madiba niba kugeza uyu munsi afite umukunzi, nyuma yo gutandukana na Niyonizera Judith undi ati “Oya, no mu binzajye na we arimo!”
Ku rundi ruhande ariko, Safi Madiba yavuze ko mu bitumye agaruka mu Rwanda, harimo gusura inshuti n’abavandimwe ndetse akaba yanakora ibikorwa bya muzika.
Safi ntiyasobanuye neza niba gutaha yavuze ari ukuza gutura i Kigali bya burundu cyangwa azasubira muri Canada.
Ku bijyanye no kuba yakorera igitaramo i Kigali, Safi Madiba yavuze ko agiye kubanza guhura n’abakunzi be bakaganira mu ijoro ryo ku wa 7 Ukuboza 2024, ibindi bikazamenyekana nyuma.
Yavuze ko kandi mu bitumye ataha harimo n’ibiganiro na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda Urban Boys.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ariko nyuma bakaza gutandukana.
Uyu muhanzi kuva yakwerekeza muri Canada yari atarataha mu Rwanda n’umunsi wa rimwe.
Kuva yakwerekeza muri Canada, Safi Madiba yakoze indirimbo zakunzwe nka "I love you", "Sound" na Siwezi aheruka gushyira hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!