Naason yasohoye indirimbo “Ubufindo” yakoranye na Social Mula

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Naason nyuma yo kubona ubujyanama bushya mu muziki yasohoye indirimbo ye nshya yise “Ubufindo” yakoranye na Social Mula.

Indirimbo nshya ya Naason na Social Mula, basanzwe bazwiho ubuhanga mu miririmbire igaruka ku nkuru y’umukobwa wihebeye umusore bikomeye.

Muri iyi nkuru umusore aba abwira umukobwa ko yaryohewe n’urukundo amuha ndetse anamusaba kutarugabanya kuko yaryohewe.

Naason avuga ko nyuma yo kubona ubujyanama bihaye umurongo wo kongera imbaraga mu mikorere ye.

Yagize ati ”Mbere narikoranaga ugasanga biramvuna kandi ntanafite ubushobozi ariko kugeza ubu mfite andi maboko rero ngomba gukora cyane.”

Iyi ndirimbo nshya ya Naason mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeat mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Bernard Bagenzi.

Naason yaherukaga kumvikana mu muziki afite ubujyanama cyangwa abareberera inyungu ze mu bya muzika mu mwaka wa 2015 ubwo yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya gatanu, nubwo atabashije kwinjira mu icumi ba mbere bazengurutse igihugu bakora ibitaramo.

Iki gihe mu 2015 Naason yakoranaga bya hafi na “CB Records” Creative Basic Records yari iya Mukeshabatware.

Nyuma yo kutabasha kwitabira PGGSS5 imikoranire na Naason n’abamufashaga yatangiye kugenda nabi ndetse batandukana mu ibanga, uyu muhanzi atangira kwirwariza.

Reba indirimbo nshya ya Naason na Social Mula

Naason yasohoye indirimbo “Ubufindo” yakoranye na Social Mula

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .