Naason yasohoreye rimwe indirimbo eshatu yasubiyemo mu zakunzwe cyera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Mata 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Naason yasohoreye rimwe indirimbo eshatu ze yasubiyemo zirimo Ab’Isi, Umunyenga na Mfite amatsiko ziri mu zatumye izina rye rikomera muri muzika nyarwanda.

Izi ndirimbo Naason yazikoze mu mushinga yatangiye mu minsi ishize ubwo yatekerezaga gusubiramo indirimbo ze zakunzwe akazikoramo album mu gusubiza abakunzi be bakunze umuziki we kuva mu myaka ishize.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize ubwo yavugaga kuri uyu mushinga, yagize ati “Ni indirimbo abantu baba barakunze ku buryo wasangaga aho ndi hose abafana bifuza ko nzibaririmbira, nibwo natekereje uko nazisubiramo nkazikora neza bijyanye n’igihe.”

Bitewe n’uburyo zari zikoze, Naason yahise atangira umushinga wo kuzisubiramo azihuriza kuri Album imwe yise ‘Nyigisha’.

Nyuma yo gusohorera rimwe indirimbo ebyiri yabanje gushyira hanze kuri iyi album yahise asohora izindi eshatu bivuze ko hasigaye enye zitarasohoka.

Mu kwezi gushize uyu muhanzi yari yasohoye indirimbo ebyiri zirimo Nyigisha yitiriwe iyi album na Undwaza umutima.

Ati “Album yose yararangiye, indirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza imiziki zitandukanye, kuri YouTube niho nzajya nshyira amashusho yazo, gusa abifuza kuzumva bo bazibona.”

Izi ndirimbo zicuranze mu buryo bwa live, humvikanamo guitar nka kimwe mu bicurangisho uyu musore azi gukoresha.

Naason amaze imyaka myinsi izina rye ryaranditswe ku mitima y'abakunzi b'umuziki
Uyu muhanzi yamaze gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .