00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naason Solist yahuriye na Edouce Softman mu gitaramo cya Iwacu Muzika (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kanama 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Naason Solist yahuriye ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Edouce Softman, mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021. Aba bombi bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cyatambutse imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Naason usanzwe avuka mu muryango w’abanyamuziki barimo Viccy, David, Carine, Producer Jackson Dadoe n’abandi. Uyu musore yatangiye amashuri abanza azi gucuranga gitari yigishijwe na Se, ndetse yacurangiye korali Agape yo mu Gakinjiro, Korali Hoziyana n’izindi.

Ibijyanye no gutunganya indirimbo yabyigishijwe na Producer Jackson Dadoe. Muri iki gitaramo, Naason yavuze ko kuvukira mu muryango w’abahanzi byamufashije mu muziki kugeza n’ubu, akaba abishimira Imana.

Ati “Burya iyo uri kwiga ikintu ukigira kure bitandukanye n’uko waba uri kwigira mu rugo. Rero byaranyubatse, nibyo byankomeje, ikindi byaranyorohereje mu muziki wanjye.”

Uyu muhanzi yavuze ko Album ‘Nyigisha’ aherutse gushyira ku isoko yasubiyemo mu buryo bwa Accoustic yamwongereye umubare w’abafana, abayishimiye barabimugaragariza.

Edouce Softman wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo, yavuze ko yatangiye umuziki akunda byihariye abarimo Miss Jojo, Rafiki, Tom Close n’abandi.
Yavuze ko urugendo rw’umuziki we rugizwe no kuba yaratangiye umuziki akiri ku ntebe y’ishuri n’ikindi gice cy’iki gihe yari amaze gusoza amasomo.

Uyu muhanzi yavuze ko akiri ku ishuri atakoraga umuziki nk’uko yabyifuzaga, kandi ko umuryango we wamwibutsaga kubanza gusoza amasomo mbere yo kwinjira mu muziki.

Aba bahanzi babaye aba gatandatu baririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Baje bakurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim na Peace Jolis waherukaga.

Edouce ku rubyiniro asusurutsa abari bakurikiranye Televiziyo y'u Rwanda
Edouce na Luckman Nzeyimana mu kiganiro bagiranye mbere y'igitaramo
Edouce mbere yo kujya ku rubyiniro yaganirije abari bakurikiye igitaramo
Edouce ni uku yaserutse yambaye
Edouce ni umwe mu bahanzi b'abanyempano bafite ibihangano byanyuze imitima ya benshi
Naason asanzwe ari umuhanga uhuza gucuranga no kuririmba
Naason n'abamufashije ku rubyiniro
Naason yavuze ko kuvukira mu muryango w'abanyamuziki byamufashije

Amafoto: EAP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .