Umukono wabo urimo igikundiro! Indirimbo zigezweho zanditswe na Naason na Mico The Best

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Kanama 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Ku Isi yose kwandika indirimbo ni umwe mu myuga itunga ababifitemo impano. Ibi ntibibuza ariko ko umuhanzi ashobora kwandika indirimbo zikamenyekana gusa nawe agakora ize zikamamara.

Mu Rwanda uyu mwuga nubwo utaratera imbere, ntibivuze ko utinjiriza akayabo abawukora.

Mu minsi ishize mu Rwanda umwanditsi kabuhariwe benshi bari bazi ni Danny Vumbi, uyu yanditse nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa.

Zimwe mu ndirimbo yanditse zigakundwa harimo Niko Nabaye ya Zizou Alpacino Ft All Stars, Fata Fata, Ku ndunduro ya Social Mula, Agatege ya Charly na Nina, Active Love y’itsinda Active na Ntundize ya Bruce Melodie.

Usibye kuzandika zigakundwa Danny Vumbi ahamya ko binamwinjiriza amafaranga menshi.

Nubwo abahanzi baba bandikiwe indirimbo batajya berura ngo babe babivuga cyangwa abazanditse nabo babyirate, nyinshi mu ndirimbo zisohoka ziba zarambitsweho ibiganza n’abantu banyuranye barimo abanditsi.

Muri iyi minsi, Naason na Mico The Best nibo banditsi bagezweho kandi bamaze kugaragaza urwego rwiza mu mwuga wo kwandika indirimbo.

Aba banditse nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri iyi minsi ariko kandi ziganjemo izavuzweho amagambo aganisha ku rukundo rwo mu gitanda.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho indirimbo eshanu ziheruka kuvugisha abantu ndetse zigezweho, zanditswe n’aba bahanzi bakazigurisha abandi.

Saa Moya ya Bruce Melodie

Saa moya, ni indirimbo Bruce Melodie aherutse gusohora yari ikubiyemo amagambo yumvikanisha umusore utegereje umukunzi we bafitanye gahunda saa moya.

Ntiyigeze ivugwaho rumwe cyane ko hari benshi bashinjaga uyu muhanzi kwandika amagambo yiganjemo ashishikariza urubyiruko kugana inzira y’ubusambanyi.

Nubwo uyu muhanzi yitandukanyije n’inyito ihabwa indirimbo ye, arabiryozwa atariwe wayanditse cyane ko iyi ndirimbo yanditswe ikanaririmbwa na Mico The Best.

Ku kigero cyo hejuru amagambo n’injyana by’iyi ndirimbo byakozwe na Mico The Best, nyuma yo kumvikana agahabwa amafaranga, yaje kuba iya Bruce Melodie aba ari nawe uyisohora.

Iyi ndirimbo yaguzwe amafaranga miliyoni imwe ndetse Bruce Melodie asabwa kwiyishyurira buri wese wagize uruhare mu kugira ngo Mico The Best asoze imirimo yo kuyandika.

Dede ya Davis D

Indirimbo Dede ya Davis D ni imwe mu zakanyujijeho mu minsi ishize ndetse n’ubu iracyagezweho. Itungwa agatoki nk’imwe mu zifite ubutumwa buganisha mu gitanda.

Davis D yahakanye yivuye inyuma ibyavugwaga kuri Dede.

Iyi ndirimbo yanditswe na Naason aba ariwe uyiha Davis D nyuma y’ubwumvikane bwari bumaze kuba hagati y’impande zombi.

Mu kwandika iyi ndirimbo nta mafaranga runaka avugwa yahawe Naason, icyakora kubera ubushuti n’umubano wabo byatumye ayimuhera amafaranga make atagera ku bihumbi 500Frw.

Veronika ya Platini

Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boyz, aherutse gutangira gukora umuziki ku giti cye nyuma y’uko TMC baririmbanaga yerekeje muri Amerika.

Nyuma yo gukora indirimbo zinyuranye, mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise “Veronika”, iyi iri mu zegezweho yanditswe na Naason.

Amakuru agera ku IGHE ntahamya neza amafaranga yatanzwe ngo Naason ahe Platini iyi ndirimbo, icyakora haravugwa ko uyu muhanzi yayiguze hagati ya 500 000 Frw na 1 000 000 Frw.

Fresh ya Bruce Melodie

Fresh ni imwe mu ndirimbo Bruce Melodie yasohoye mu mezi ashize ndetse igira n’igikundiro, amashusho yayo yafatiwe anatunganyirizwa muri Tanzania.

Ubwiza bw’amashusho y’iyi ndirimbo n’uburyo yanditse, biri mu byo yakundiwe, imirimo yose yo kuyandika icyakora yakozwe na Mico The Best.

Kugira ngo Bruce Melodie abone iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko yishyuye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda akivuganira na buri wese wagize uruhare mu ikorwa ryayo.

Bitewe n’uko Bruce Melodie yaguze iyi ndirimbo ikoze neza irangiye akajya kuyisubiramo, Mico The Best niwe wagombaga kwiyishyurira buri wese wagize akazi ayikoraho mbere.

Micro ya Davis D

Kimwe na Dede, Micro ya Davis D nayo yanditswe na Naason ndetse bivugwa ko nayo yaguzwe amafaranga ari hagati ya 500 000 Frw na 1 000 000 Frw.

Iyi ndirimbo abantu benshi bamaze igihe bikoma Davis D, bamuhora kuba yarakoresheje amagambo aganisha ku rukundo rwo mu buriri.

Micro ni indirimbo iri mu zigezweho muri iyi minsi cyane ko ari nayo uyu muhanzi aherutse gusohora.

Naason ni umwe mu bahanzi bandika indirimbo z'abahanzi zigakundwa
Mico The Best usibye kuba umuhanzi n'umwanditsi ni na Producer w'umuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .