00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naason na Edouce bagiye guhurira ku rubyiniro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Iwacu Muzika Festival iri gutegura ibitaramo bitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Gatandatu w’icyumweru, bwibutse Naason na Edouce baherukaga gutaramira mu bitaramo bikomeye mu myaka irenga itanu ishize.

Aba bahanzi bagiye guhurira mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021.

Aba bahanzi ubwo baganiraga na IGIHE, bavuze ko bishimiye kuba bagiye gutaramira abakunzi b’umuziki ndetse bongeye kubona amahirwe yo kuririmba mu gitaramo gikomeye.

Edouce Softman avuga ko yaherukaga gutaramirwa mu gitaramo gikomeye mu 2014 ubwo yitabiraga ijonjora rya nyuma ry’abahanzi bagombaga kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya kane.

Uyu yari amaze imyaka hafi irindwi adataramira mu gitaramo gikomeye, mu gihe Naason na we yari amaze hafi itandatu cyane ko aheruka urubyiniro rukomeye gutya mu 2015 ubwo yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya kane.

Aba bose ariko kandi bahuriye ku kuba no mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star batarabashije kurenga icyiciro cya nyuma ngo bataramane n’abandi mu bitaramo bizenguruka igihugu byabaga muri PGGSS.

Nubwo batigeze batera intambwe ikomeye muri iri rushanwa, bakaba bamaze igihe badatarama mu bitaramo bikomeye, ntabwo bikuraho ko ari abahanzi b’abahanga kandi bagize indirimbo zakunzwe cyane. Ni imwe mu maturufu bashobora kurisha kuko abantu bashobora kubanyoterwa bitewe n’urukumbuzi.

Edouce Softman azwi cyane mu ndirimbo nka ’Akandi ku mutima’, ’Lea,’ ’Urushinge’, ’Shuguri’, ’Nziriki’ n’izindi zitandukanye.

Naason we azwi cyane mu ndirimbo anamaze iminsi asubiyemo akazikora mu buryo bwo kuzicuranga Live zirimo ’Nyigisha’, ’Amatsiko’, ’Inkuru ibabaje’, ’Ab’Isi’ n’izindi.
Zimwe mu ndirimbo za Edouce Softman zakanyujijeho

Zimwe mu ndirimbo za Naason

Naason na Edouce bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .