Naason akomeje urugendo rwo kwigarurira imitima y’abakunzi be bari bamaze igihe baramubuze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka myinshi atagaragara mu ruhando rw’umuziki, Naason yongeye kubisubiramo mu mpera za 2019. Yari amaze kubona ikipe imufasha mu bujyanama. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yuzuza iya kane isohokanye n’amashusho asohoye nyuma y’amezi make batangiye gukorana.

Uyu muhanzi ukundirwa imiririmbire ye n’impano itangaje afite mu gucuranga gitari, akomeje urugendo rwo kongera kwigarurira imitima y’abakunzi be bari baramubuze.

Nyuma yo gutangira gukorana na Dj Theo wari umaze gutandukana na Social Mula, Naason yabwiye IGIHE ko igihe kigeze ngo yongere kwigaragariza abakunzi be nyuma y’imyaka itanu yari amaze akora umuziki ku buryo budafatika.

Iki gihe yasohoye indirimbo yise” Mu maso yawe”, akurikizaho “Ubufindo” yakoranye na Social Mula, iya gatatu yakoze yayise “Garukira Uwiteka” yo kuramya no guhimbaza Imana ari nayo uyu musore yaherukaga gukora.

Yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Umwizerwa”, kimwe n’izindi iyi nayo yasohokanye n’amashusho yayo.

Mu kiganiro n’uyu muhanzi nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, yavuze ko yaba yo kimwe n’izindi amaze iminsi asohora zigamije kongera kugarurira icyizere abakunzi be bari bamaze igihe baramubuze.

“Urumva, imyaka itanu ntakora umuziki, hari abantu bankunda bari barambuze. Naragarutse benshi bagira ngo ni ya mashagaga y’abahanzi bagarutse mu muziki. Ndahamya ko ubu batangiye kubona ukuri gutandukanye n’ibyo bibazaga.”

Naason avuga ko uretse izi ndirimbo amaze gusohora, afite n’izindi nyinshi ziri muri studio ku buryo azagenda azigeza ku bakunzi b’umuziki we uko iminsi igenda itandukana.

Iyi ndirimbo nshya ya Naason avuga ko yayiririmbye agaragaza ibyiyumviro by’umusore ufite umukobwa akunda akamutaka amuvuga imyato.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ”Ibitekerezo byanjye utabirimo naba mbabaje, igisobanuro cy’ubwiza nicyo gisobanura uko uteye […]”

Ni indirimbo yumvikanisha umusore utaka ubwiza bw’umukobwa aba akunda, iyi Naason avuga ko yayikoze ngo ishimishe abakobwa bose bafite abahungu bababwira amagambo nk’aya.

Ariko nanone ngo ni iyo gufasha abasore kubona amagambo akwiye yo kuvuga ubwiza bw’umukobwa bakundana mu gihe baba bari kumwe cyangwa se amuratira abandi.

Iyi ndirimbo nshya ya Naason yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe mu buryo bw’amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard.

Naason akomeje urugendo rwo kwigarurira imitima y’abakunzi be bari bamaze igihe baramubuze
Naason yasohoye indirimbo nshya Umwizerwa yasohokanye n'amashusho yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .