Ibi Yago yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na IGIHE iherutse kumusura muri Uganda aho asigaye atuye ndetse anakorera ibikorwa bye.
Muri iki kiganiro Yago Pon Dat yahakanye ibyo guhunga igihugu ahamya ko icyabaye ari uko yahinduye aho yakoreraga akimukira muri Uganda.
Ati “Meze neza, ndashima Imana ndi mu mashimwe. Imana iri kunsubiza ibyo nasengeye, ibyo nayisabye iri kubinsubiza, ndashima Imana ndishimye, mbega nkomeye kurusha na mbere.”
Yago yavuze ko yishimiye kuba ari muri Uganda ndetse yahaboneye amahoro yahoze yifuza kugira kuva mu myaka ishize.
Ati “Njye ubuzima bwanjye nabayeho nifuza amahoro kuruta ibindi byose […] uyu munsi rero aho ndi muri Uganda, sinakubeshya mfite amahoro.”
Uyu musore ntahakana ko mu minsi ishize yahuye n’ibibazo byamuteye umujinya w’umuranduranzuzi wanatumye yishora mu ntambara yari amazemo igihe, ariko ahamya ko yawushyize ku ruhande.
Ati “Umujinya narawugize kubera abantu bishyize hamwe bashaka kunsenyera ibyo nakoraga […] ariko ibyo narabirenze, nabishyize ku ruhande, ndi mu mashimwe. Gushima ndumva biri kuruta kugaya no guterana amagambo.”
Kuki Yago Pon Dat yahisemo kuva mu gihugu?
Mu minsi ishize Yago Pon Dat yafashe icyemezo gikomeye ava mu Rwanda ndetse asiga ibaruwa y’uko ahunze igihugu atacyanze, iki kikaba kimwe mu bikomeye yafashe mu buzima bwe nk’uko na we abyivugira.
Ni umusore uhamya ko yahisemo kuva mu Rwanda nyuma yo kubona ko ubuzima yabagamo ndetse n’akazi yakoraga atakabonagamo amahoro.
Ati “Ni icyemezo nafashe mu rwego rwo gushaka amahoro […] mbere y’ibintu byose mbanza kuba mfite amahoro kandi ibintu nakoraga n’akazi kanjye nta mahoro nari nkigafitemo.”
Ng’uko uko Yago Pon Dat yaje gufata icyemezo cyo kuva mu Rwanda yimukira muri Uganda aho asigaye akorera ibikorwa, byaba iby’umuziki cyangwa ibiganiro bye.
Icyakora ku rundi ruhande uyu musore ahamya ko cyari icyemezo kitoroshye kuko yagifashe nyuma y’icyumweru adasinzira.
Yago pon Dat ahakana amakuru yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda
Yago Pon Dat ahamya ko inkuru z’uko yahunze ubutabera bw’u Rwanda zitigeze zimutera ubwoba kuko yari azi ko atari byo, ahamya ko ibyatangajwe bitari byo, ahamya ko ibyavuzwe atari byo ndetse hari ibiganiro yagiranye n’inzego zinyuranye mu Rwanda.
Ati “Hari ibintu umuntu aba atavugira hano, ubu se ndi umuntu ugomba kuza kuvuga ngo urwego rwaribeshye, ubuse ndi umuntu wo kuza hano ngo nkubwire ko hari ibiganiro nagiranye n’urwego? Uyu munsi umuntu wafata ko nahunze abigumane ariko njye sinahunze igihugu ahubwo nimuye aho nakoreraga.”
Yago ahamya ko kugeza ubu yibara nk’Umunyarwanda ukorera ibikorwa bye i Kampala ndetse igihe cyose yabona akazi mu Rwanda ntacyamubuza kuhagera.
Uyu musore ahamya ko mu by’ukuri atumva ukuntu abantu bamushinja gutoroka ubutabera cyane ko kuri we asanga atakabaye ananira inzego z’ubutabera.
Ni umusore unahamya ko aherutse mu Mujyi wa Kigali ubwo yari agiye gufata imodoka ye anakoresha i Kampala, yongera gushimangira ko hari inyandiko yagiranye n’abantu batandukanye bo mu nzego z’umutekano n’ubutabera mu Rwanda kandi basanze nta cyaha afite.
Ati “Nta cyaha mfite mu Rwanda, yewe nta n’impapuro zo kunta muri yombi zihari. Ntihazagire ubabeshya njye ndi umwere, umunsi mwampaye amafaranga nzagaruka nyakorere.”
Yago witegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Ykee Benda, yabwiye IGIHE ko yamaze kubabarira abikuye ku mutima abo baherutse gukozanyaho barimo n’abataramusabye imbabazi.
Ati “Bose narababariye kandi mbikuye ku mutima, n’ikimenyimenyi uzakenera ukuboko kwanjye nzamuha abiri. Abo twagiranye ibibazo […] umutima wanjye warababariye kuko Bibiliya insaba kubabarira kuko nanjye Imana yangiriye impuhwe […] Naciye bugufi mu mutima Imana iranyomora irangije nanjye abo bantu ndababarira. Abansabye imbabazi Imana ibahe umugisha ariko n’abatarazisabye sinkeneye ko bazinsaba kuko narababariye.”
Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru yasabye ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda gushyira hamwe bagatera umugongo ikibatanya ahubwo bagahanga amaso ikibahuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!