Uyu mukobwa yahawe igihembo cyiswe ‘Prix Spécial UNFPA’ kiri mu byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 28 Gashyantare 2025, umunsi ubanziriza uwa nyuma kuko iri serukiramuco rigomba gusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Werurwe.
Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 22 Gashyantare 2025 rikaba rigomba kuba kugeza kuri uyu wa 01 Werurwe 2025, aho Tchad ari cyo gihugu cy’Umushyitsi w’Icyibahiro muri iri serukiramuco, bivuze ko iki gihugu ari cyo gifitemo filime nyinshi. Iri serukiramuco riba rimwe mu myaka ibiri. Ryatangijwe mu 1969.
Kiri mu mujyo w’ibindi byatanzwe kuri filime zitandukanye zifite umwihariko. Ni igihembo Birara yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA).
Birara yabwiye IGIHE ko yahawe iki gihembo nyuma yo kwishimira filime ye yise “The Bride”. Gifite agaciro k’amadorali ibuhumbi bine na magana atanu[arenga miliyoni 6 Frw]
Ati “Bishimiye filime yanjye ndetse ni bo bampaye igihembo. Nishimiye ko imirimo ndi gukora muri sinema iri kugenda ihabwa agaciro . byanteye imbaraga kuza muri iri serukiramuco bwa mbere riri mu akomeye muri Afurika muri sinema nkegukana igihembo. Ni iserukiramuco rikomeye cyane ko rimaze imyaka 50. Ni iby’agaciro ndishimye.”
Myriam Uwiragiye Birara wegukanye iki gihembo ni umwanditsi akaba anazobereye ibijyanye no kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filime. Yavutse mu 1992. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ibirarumari.
Yatangiye gukora filime ari mu mashuri yisumbuye mu 2010 ndetse yitabiriye amahugurwa atandukanye yerekeye uyu mwuga binamufasha gukora filime ngufi eshatu.
Ni we wanditse anayobora ifatwa ry’amashusho rya ‘The Bride’yegukanye igihembo. Iyi ni filime igaruka ku muco wabagaho wo guterura umukobwa bikarangira abaye umugore mu bihe byo hambere mu Rwanda.
Iyi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye. Ndetse iyi filimi izerekanwa mu mpera z’uyu mwaka mu iserukiramuco ry’ubuhanzi ribera muri Brésil.
Uretse iyi filime ya Birara yahawe igihembo muri FESPACO hari izindi filime zitandukanye z’Abanyarwanda, byitezwe ko kuri uyu wa 1 Werurwe 2025 ubwo iri serukiramuco riraba risozwa zishobora nazo kwegukana ibihembo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!