MYP wahoze muri KGB agiye kugarukana izina rishya n’indirimbo zirimo iyo yatuye Henry baririmbanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

MYP wari umwe mu bari bagize itsinda rya KGB agiye kugaruka mu muziki mu gihe cya vuba afite izina rishya ndetse ashyire hanze ibihangano bitandukanye nk’umuhanzi ku giti cye nyuma yaho iri tsinda yabagamo rihagaritse ibikorwa.

Manzi Yvan Pitchou [MYP] yahoze mu itsinda rya Kigali Boyz ryamamaye nka KGB amaze imyaka umunani aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomeza amasomo ye.

Mu 2016 yasoje kaminuza aho yize ibijyanye na Psychologie, Sociologie ndetse n’umuziki nyuma akaza gusoreza mu ishuri ry’ibijyanye n’ubucuruzi. Ubu akora muri Banki.

Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye IGIHE ko agiye gusubukura umuziki. Ati “MYP agiye gusubukura umuziki akore indirimbo eshatu zirimo iyo yakoranye ka Mr Skizzy baririmbanye ndetse n’indi yakoreye Hirwa Henry witabye Imana mu Ukuboza 2012, aguye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Yakomeje avuga ko MYP ataremeza izina ry’indirimbo azashyira hanze mbere y’izindi muri izo eshatu ari gukora muri studio kuko akibiganiraho n’ikipe iri kumufasha. Ngo indirimbo azakorana na Mr Skizzy azaba ari nk’uko yayihuriramo n’undi muhanzi kuko itsinda ritakiriho.

Ngo uyu musore agiye kugaruka mu muziki afite andi mazina mashya aho yiyise ‘Navytune’. Izi ndirimbo ari gukora azazishyira hanze mu mpera z’impeshyi. Ziri kuri Extended Play (EP). Amashusho yazo ashobora kuzakorwaho na Lick Lick wamamaye mu Rwanda atunganya amajwi y’indirimbo nyuma nawe akaza kujya gutura muri Amerika.

Izi ndirimbo zakozwe mu buryo bw’amajwi n’umu-Producer witwa Deli Banger wo muri Miami n’uwitwa Rob utuye Memphis.

Itsinda rya KGB, MYP yahoze abarizwamo ryamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Arasharamye’ yari yarabaye nk’ibendera ryabo mu muziki. Yakunzwe bikomeye mu bato n’abakuru iracurangwa ku maradiyo karahava.

KGB yari igizwe n’abahanzi barimo Skizzy, MYP na Henry witabye Imana mu 2012. Icyo bibukirwaho gitandukanye n’abandi bahanzi bo mu gihe nk’icyabo ni uko mu 2006 batwawe na Kajugujugu bagiye mu gitaramo cya MTN Tuwukate kuri Stade Amahoro.

MYP umaze imyaka umunani muri Amerika. Ubu aba muri Leta ya Tennessee. Mu 2015 yasezeranye kubana akaramata n’Umunyamerikakazi Shannon Lair bari bamaze imyaka irindwi bakundana.

Reba indirimbo ya KGB yitwa ‘Arasharamye’ imwe mu zakunzwe cyane z’iri tsinda

MYP wahoze muri KGB agiye gutangira umuziki nk'umuhanzi ku giti cye
Uyu musore amaze imyaka umunani muri Amerika
MYP ubwo yasozaga Kaminuza yavuze mu izina ry'abandi banyeshuri biganaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .