Ni amashusho MYP yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ahishura ko atari ay’umushinga w’indirimbo cyangwa ibindi byari byateguwe.
MYP yavuze ko aya mashusho yayafashe nyuma yo kubona ko agiye gufatwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’umupolisi wari umusanze ahantu yari yicaye acuranga guitar ari na ko anyuzamo akaririmba.
MYP yavuze ko nta cyaha yari akurikiranyweho ahubwo ahamya ko ryari ihohoterwa yakorerwaga n’aba bapolisi bageze aho bakaba batatu.
Nyuma yo kugera ku muyobozi wabo, MYP ahamya ko yababajwe bikomeye no kuba nta butabera yigeze abona kuko yagerageje kumwumvisha ko abapolisi bamufashe bamwibeshyeho.
MYP wahoze mu itsinda rya Kigali Boyz ryamamaye nka KGB, amaze imyaka 12 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomeza amasomo ye bikarangira ahatuye.
Mu 2016 yasoje kaminuza aho yize ibijyanye na Psychologie, Sociologie ndetse n’Umuziki nyuma akaza gusoreza mu ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi.
Itsinda rya KGB, MYP yahoze abarizwamo, ryamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Arasharamye’ yari yarabaye nk’ibendera ryabo mu muziki.
KGB yari igizwe n’abahanzi barimo Skizzy, MYP na Henry witabye Imana mu 2012.
Mu 2015 MYP yasezeranye kubana akaramata n’Umunyamerikakazi Shannon Lair bari bamaze igihe bakundana.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!