Uyu muhanzikazi ugiye gushyira hanze album yise “Hear To Stay” iriho indirimbo 12 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2025. Aho yari abajijwe ibizazane yagiye ahura na byo mu muziki we ndetse n’ibyo yishimira yagezeho mu myaka ine irenga awumazemo.
Mu gusubiza yahise atangira avuga ku byiza yishimira yagezemo mu muziki. Agaragaza ko icya mbere ari uko yakiriwe ndetse agatangira gucurangwa kuri radiyo n’ubwo bamwe bashobora kubyumva nk’ibintu bito.
Ati “Ikintu cya mbere nishimira nagezeho ni ukwiyumva bwa mbere kuri Radiyo. Kugera ku cyo wiyemeje bamwe babifata nko kugera ku bintu binini ariko njye siko mbibona[...]ikindi ni ukuba umuntu agihari kandi abantu bakimukunda.”
Yavuze ko ikintu afata nk’icyamuhungabanyije ari abantu bamuciye intege ubwo yatangiraga umuziki ku giti cye, avuye mu itsinda rya Symphony Band yabarizwagamo.
Ati “Ibyo mbara nk’ibicantege cyangwa gutenguhwa ni byinshi mbivuze byavamo no kurira. Icya mbere bwari ubwa mbere ntangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, hari abanyamakuru banciye intege bavuga bati karumva kabaye aka ‘danger’, bati reka tugahe iminsi ingahe karahita karuha. Nicyo cya mbere.”
Arakomeza ati “Ibindi ni ibisanzwe nko kwamburwa ariko ni ibintu dukwiriye guca. Kugeza na n’ubu hari abantu bafite amazina manini usanga baba bifashe uko babishaka. Ariko uyu mwaka ibyo bintu bikwiriye gucika kuko umuziki ni akazi.”
Uyu muhanzi yabajijwe ibigwi yumva yazasiga biramutse bibaye ngombwa ko ava mu muziki, avuga ko umuziki ariwo buzima bwe atifuza kuwuvamo ahubwo yawukora kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe. Ariko avuga kimwe mu byo ashaka kuzasiga nk’ibigwi ari ukuba abakobwa baba ari benshi kurusha abagabo biturutse kuri we.
Ati “Ibigwi numva nasigaye ndamutse mvuye mu muziki n’ubwo ntabyifuza, icyanshimisha ni ukugira ‘label’ ifasha abahanzi, nkasiga abakobwa bari kuganza abahungu cyane ko na n’uyu munsi abakobwa bakiri bake.”
Ariel Wayz yanavuze ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere tariki 8 Werurwe ku munsi wahariwe abagore, kuko bishimishije kuri we nk’umukobwa kuba yakwibaruka ku munsi wamuhariwe.
Iyi album iriho indirimbo 12. Muri izi ndirimbo zose zigiye zigaragaza ubuzima bwe busanzwe urukundo ndetse n’ibizazane yagiye anyuramo. Kuri iyi album hariho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda.
Muri izi harimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel &Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.
Mu gihe iyi album izaba yagiye hanze Ariel avuga ko buri mukunzi we azabasha kuyumva yishyuye amafaranga 1000 Frw. Yagaragaje ko n’ubwo atari amafaranga menshi ariko biri mu gahunda yatangije we n’Umujyanama we Eloi Mugabo, bwo gukangurira abafana kumushyigikira bise “Sponsored by Fans”.
Avuga ko ari uburyo buzamuhuza n’abakunzi be nk’umuhanzi wigenga, nta wundi muntu wivanzemo cyane ko adatekereza kuba yagira ‘label’ abarizwamo kugeza uyu munsi.
Iyi album Ariel Wayz agiye kuyisohora nyuma ya EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in Me’, ‘Touch the Sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’. Iyi album izajya hanze ku wa 8 Werurwe 2025. Izashyirwa hanze hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Reba ‘Made for You’, imwe mu ndirimbo Ariel Wayz aheruka gushyira hanze








Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!