Muyoboke na Dj Pius bokejwe igitutu basabwa kwirengagiza ibyo bapfa bakagarura Charly na Nina

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2020 ubwo Muyoboke Alex yasinyishaga umuhanzi mushya Chris Hat, MC Nario wari uyoboye ibi birori yafashe iminota irenga itanu, asaba uyu mugabo gukora ibishoboka byose akagarura mu kibuga cy’imyidagaduro Charly na Nina.

Uyu musore wari uyoboye umuhango wo gusinyisha umuhanzi mushya wo muri Decent Entertainment, asanzwe ari umukozi wa 1K Entertainment ya DJ Pius umaze igihe arebana ay’ingwe na Muyoboke Alex.

Kenshi mu itangazamakuru, Muyoboke yakunze gutunga agatoki DJ Pius amushinja ko ari we wagumuye Charly na Nina bagafata icyemezo cyo kumwiyomoraho.

MC Nario agiye kuvuga ikibazo cy’itsinda Charly na Nina yabanje kugaragaza ko u Rwanda rufite ikibazo cy’abahanzikazi bashobora gusohokera igihugu mu muziki.

Yahise asaba Muyoboke kwiyunga na DJ Pius ku buryo bakemura ikibazo bafitanye, bakagarura Charly na Nina mu kibuga cy’imyidagaduro.

Ati “Nta muntu n’umwe wantumye, igihe kirageze ngo aba bagabo bareke kuryamira bariya bakobwa. Niba hari ibyo mupfa mugende mubipfe ukwanyu ariko ku nyungu z’imyidagaduro mureke aba bakobwa bagaruke bakore umuziki.”

Gusubira inyuma kwa Charly na Nina byaje gute?

Muri Gashyantare 2018, Charly na Nina bafashe icyemezo cyo gutandukana na Muyoboke Alex kuko amasezerano yabo yari yararangiye.

Gutandukana kw’aba bahanzi na Muyoboke wabafashaga mu buryo bw’ubujyanama, byateje impagarara zimaze imyaka ibiri mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Muyoboke ashinja DJ Pius kuba ari we wagumuye aba bakobwa akabatandukanya. Pius we abihakana kenshi mu itanazamakuru akavuga ko nta bushobozi yari kugira bwo kubatandukanya.

Hagiye havugwa amagambo atandukanye agaragaza ko ikibazo kiri hagati ya Muyoboke n’aba bakobwa gishobora gutera gusubira inyuma kwabo.

Charly na Nina bari biteguye kwikorana bagiye bagorwa n’abo bari biyemeje gukorana nk’aho Rwema Dennis bafashe nyuma ya Muyoboke batandukanye bidateye kabiri.

Nyuma yo gutandukana na Rwema, Charly na Nina basigaye bakorana na DJ Pius bari basanzwe ari inshuti.

Charly na Nina ni bamwe mu bahanzikazi bamenyekanye mu buryo bwihuse ndetse bakorana umurava mu myaka yabo ya mbere yo kumenyekana.

Gusubira inyuma kwabo guhishe byinshi

Imikorere y’aba bakobwa kuva itangiye gusubira inyuma havuzwe byinshi, hari iby’uko Muyoboke yaba yihishe inyuma ya byose aho yagendaga abasibira amayira yari yaranaciye.

Ibi ni kimwe mu bitaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko bikunze kugarukwaho mu matamatama ya benshi bakurikiranira hafi umuziki by’umwihariko uw’aba bakobwa.

Nubwo ariko kandi havugwaga ibi, hari amakuru avuga ko no mu itsinda ishyamba atari ryeru kuko umwaka ugiye gushira imikoranire yabo itangiye kuzamo agatotsi.

Umwe mu bakurikiranira hafi umuziki w’aba bakobwa, yabwiye IGIHE ko agatotsi katangiye kwinjirira iri tsinda guhera mu 2019 ariko kigaragaza muri Werurwe 2020.

Bitangira kugaragarira abantu ko aba bakobwa bashobora kuba batarebana neza, byabaye muri Werurwe 2020 ubwo Nina yagaragaraga wenyine mu gitaramo cya “EAC iDeserve”, kuva icyo gihe bivugwa ko umwuka hagati yaba bakobwa.

Uyu mwuka mubi wari watangiye gukwira no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro wacubijwe n’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival aba bakobwa baheruka gukorana.

Nyuma yo gukorana igitaramo, benshi mu bakunda umuziki wabo batangiye gutekereza ko ibyavugwaga yari ay’abantu.

Charly na Nina batangiye kumenyakana muri Guma Guma Super Star baririmbira abandi bahanzi, mu 2012 baza kwihuza bashinga itsinda.

Bahise batangira gukorera muri Decent Entertainment, inzu ifasha abahanzi yashinzwe na Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu byo gucunga inyungu z’abahanzi no kubagira inama, harimo ibyo kubamenyekanisha no kubashakira ibitaramo.

Muyoboke wari umujyanama wabo baje gutandukana muri 2018. Charly na Nina bamusezeye bavuga ko biyemeje kwicungira ibikorwa byabo by’ubuhanzi.

Charly na Nina batwaranye ibihembo byinshi na Muyoboke Alex ndetse na Dj Pius
DJ Pius na Muyoboke Alex basabwe kwicara bakiyunga bagashaka umuti wagarura Charly na Nina mu ruhando
Dj Pius na Charly na Nina
Buri wese ufite icyo gukora yasabwe gukoresha imbaraga zose zishoboka Charly na Nina bakagaruka mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .