Ibi uyu mugabo yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo Israel Mbonyi yakoreye mu Mujyi wa Kampala ku wa 23 Kanama 2024.
Nyuma y’iki gitaramo Muyoboke yashimiye Israel Mbonyi uburyo yitwaye mu gitaramo cy’i Kampala.
Ati “Navukiye muri iki gihugu ngikoreramo akazi kenshi k’umuziki ariko naraye mbonye umuntu ufite ibendera ry’umuziki w’u Rwanda.”
Muyoboke ahamya ko ibyo Israel Mbonyi yakoreye i Kampala ari akazi gakomeye.
Ati “Abandi bazi aho bajya bakorera hatajya abafana benshi, ariko Israel Mbonyi yakoreye mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval kandi ari igitaramo cye ku giti cye, ni ibintu bikomeye abantu barebe amashusho.”
Uyu mugabo abajijwe icyo abona gikomeje gufasha Israel Mbonyi mu muziki, yavuze ko asanga hari ibintu bine biri kumufasha.
Muyoboke yavuze ko ibanga rya mbere ari uko uyu muhanzi agira ikinyabupfura kandi atajya agitakaza mu myaka amaze mu muziki, icya kabiri ni uko ari umuhanzi ukunda gusenga.
Ati “Icya kabiri Mbonyi arakijijwe, ntabwo nari menyereye kuba ndi hamwe nawe, ariko ubwo twajyanaga mu Bubiligi natunguwe nuko ari umusore ubyuka saa Cyenda agasenga.”
Ikindi Muyoboke abona gifasha Israel Mbonyi, ni uko agendana n’ibigezweho bigatuma akomeza kugaragara mu isura y’urubyiruko, icya nyuma kikaba ko uyu muhanzi atajya atandukira ku ndangagaciro z’Umunyarwanda.
Muyoboke Alex yavuze ko asanga mu muziki nyarwanda hakwiye kubaho ubumwe n’ubufatanye bityo ukarushaho gutera imbere ba Israel Mbonyi bakiyongera ku bwinshi.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, icyakora by’umwihariko akomeje kwandika andi mateka mu bitaramo bizenguruka Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba aho byitabirwa n’abatari bake.
Muyoboke Alex yavugaga ibi mu gihe kuri uyu wa 25 Kanama 2024, Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera i Mbarara ho muri Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!