Muyoboke Alex wagabiwe inka na Intore Masamba yasinyishije umuhanzi mushya Chris Hat

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Muyoboke Alex umenyerewe mu gufasha abahanzi abinyujije muri kompanyi ye Decent Entertainment yasinyishije umuhanzi mushya Hategekimana Sulaiman winjiranye mu muziki izina rya Chris Hat.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 muri Hotel Onomo, witabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’abo Muyoboke yigeze gufasha mu rugendo rwabo rwa muzika.

Hari kandi abantu banyuranye barimo Masamba Intore umuhanzi akaba n’umukozi wa Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko wanagabiye Muyoboke Alex.

Mu bandi bazwi bitabiriye ibi birori harimo Tom Close, Humble Jizzo wo muri Urban Boys, Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters itegura ibitaramo, Judo Kanobano, David Bayingana n’abandi benshi bari biganjemo abanyamakuru.

Uyu muhango wabimburiwe no gusinya amasezerano ku mpande zombi, ubundi Chris Hat ahabwa rugari ngo agaragaze ibyo ashoboye.

Mu buhanga bwe ahereye kuri piano kugeza kuri gitari, yacurangaga indirimbo zinyuranye z’abandi bahanzi.

Ageze ku ndirimbo ‘Agasaza gashira amanga’, Chris Hat yahaye indangururamajwi Masamba bafatanya kuyiririmba.

Yahise akurikizaho indirimbo ‘Kanjogera’ nanone ya Masamba Intore. Nyuma y’iyi yakurikijeho Imparamba iherutse gusubirwamo na Cyusa na we wari witabiriye ibi birori ahita amwunganira.

Nyuma y’izi yakurikijeho iya Tom Close yise ‘Ndakubona’. Mu ijambo rye uyu musore ukiri muto yashimiye buri umwe warimuri iki cyumba.

Ati "Hari abantu benshi nakuze numva nifuzaga kubona, ni umugisha kuba uyu munsi turi kumwe. Byari urugendo rukomeye ariko ndashima Imana.”

Nyuma y’izi ndirimbo yahise yanzika atangira kuririmba mu buryo bwa Live, indirimbo ye nshya yise “Uko yaje”.

Iyi ndirimbo ye nshya igomba no guhita isohoka iri kumwe n’amashusho yayo, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Eazy Cut.

Mu ijambo rye Muyoboke Alex yavuze ko amaranye amezi umunani n’uyu musore, bigana kugeza ubwo biyemeje gukorana.

Yavuze ko yahuye na Chris Hat binyuze ku mbuga nkoranyambaga ariko birangira bahuje.

Ati "Twahuriye kuri Instagram, Yverry ni we wamunyeretse aramumbwira. Duhura bwa mbere natunguwe n’impano afite yo gucuranga ibyuma byinshi bya muzika.”

Muyoboke yasabye buri wese witabiriye ubutumire bwe ubufatanye mu guteza imbere impano nshya mu muziki, yabasabye kumufasha mu rugendo atangiranye n’uyu muhanzi.

Intore Masamba yashimiye buri umwe witabiriye ibi birori by’umwihariko yibanda kuri Muyoboke Alex ndetse ahita anamugabira inka.

Masamba yashimiye Chris Hat anamugira inama zirimo kureka inzoga, abagore ndetse no kwirara kubera kumenyekana.

Muyoboke Alex azwi cyane mu gufasha abanda bahanzi bamenyekanye nka;Tom Close, Dream Boys,Urban Boys, Social Mula, Charly na Nina, Allioni n’abandi banyuranye.

Muyoboke n'umuhanzi mushya Chris Hat yasinyishije
Muyoboke, Chris Hat n'itsinda ry'abacuranzi rya Decent Band
MC Nario niwe wari uyoboye uyu muhango
Ubwo Chris Hat yari yinjiye mu cyumba cyabereyemo uyu muhango
Chris Hat ari gufata ifoto
Babanje gusinya amasezerano y'imikoranire
Nyuma yo gusinyana amasezerano
Chris Hat agiye gutangirana urugendo rushya na Muyoboke Alex
Ni umuhanga mu gucuranga piano
Afite ijwi rikomeye rinacuranga
Na gitari azi neza kuyicuranga kandi anaririmba
Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye bari bitabiriye ibi birori
Cyusa uzwi mu muziki Gakondo yari yitabiriye uyu muhango
Humble Jizzo wakoranye na Muyoboke ubwo yari muri Urban Boys yari yitabiriye
Hahise hamurikwa indirimbo ya mbere y'uyu musore Chris Hat
Mushyoma Joseph uhagarariye East African Promoters yari mu batumiwe
Intore Masamba yafashije uyu musore mu ndirimbo ze
Hari abanyamakuru batandukanye b'imyidagaduro

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .