Mu kiganiro King James aherutse guha IGIHE ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ye nshya, yavuze ko ubwo yashakaga uyu mukobwa ngo bakorane yasanze atuye muri Tanzania.
Mu matsiko yo gushaka kumenya icyari cyajyanye uyu mukobwa muri Tanzania, twaje kumenya ko kuva mu 2023 yimukiyeyo nyuma yo gutumizwaho na Ali Kiba wari wabonye indirimbo ze akazikunda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutima yagize ati “Ali Kiba yabonye indirimbo zanjye antumaho ababishinzwe turavugana, bansaba ko najyayo tugakorana. Kuva mu 2023 ndi kubarizwayo kandi ibiganiro bimeze neza.”
Nubwo ateruye ngo avuge uko ibiganiro bihagaze, amakuru ahari ahamya ko uyu mukobwa mu minsi ya vuba ashobora guhabwa amasezerano yo gukorera umuziki we muri ‘Kings Music’ afashwa na Ali Kiba.
Mutima yinjiye muri ‘Kings Music’ yaba asanzemo abandi barimo K2ga, Tommy na Vanillah basanzwe bayibarizwamo.
Uretse iyi sosiyete ya Ali Kiba n’indirimbo ‘Ndagushaka’ yakoranye na King James, Mutima yari asanzwe ari umukobwa ugerageza kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda aho yakoze indirimbo nka ‘Urabaruta’, ‘Bazavuga’ na ‘Rya joro’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!