Uyu mugore usigaye ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ndetse akaba ari we washinze ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu gitaramo cya Gen-Z Comedy.
Ni igitaramo gitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci, mu gice cyahariwemo ibyamamare cyiswe ‘Meet Me Tonight’ aho ibyamamare bitandukanye byifashishwa mu gusangiza abitabiriye urugendo bagize kugira ngo bagire aho bagera.
Mutesi avuga ko yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu 2010. Agatangira yimenyereza umwuga ndetse ari urugendo rutoroshye kuri we ariko akabasha kurunyuranamo umucyo, kugeza ubwo kuri uyu munsi ari umwe mu banyamakuru barangamiwe cyane mu Rwanda.
Avuga ko we akiri umwana nta ntumbero y’iby’itangazamakuru yari afite, ahubwo yumvaga azaba umuganga mu bijyanye n’imitekerereze. Ati “Numvaga radiyo nk’abandi bose, ariko ntazi ko nzaba umunyamakuru. Numvaga ahubwo nzaba umuganga uvura ibijyanye n’imitekerereze.”
Gukora akazi k’itangazamakuru uri umugore biragoye
Uyu mugore uvuga ko atajya ava ku izima, ku buryo abaye n’inyeshyamba adashobora kwemera imishyikirano, yavuze ko kuba umugore ukora itangazamakuru ariko ari ikintu kigoye cyane.
Ati “Ikintu cya mbere kiba kigoye, n’ubwo gukora akazi twese tuba tungana, biragora kugenda ijoro uri umugore. Ikindi kubyara ukamara amezi arenga atatu udakora uri umunyamakuru biradindiza gusa njye ntabwo njya mbishobora kuyihanganira. Ariko na none iyo nakagiyemo umutima uba uri ku ruhinja.”
Yavuze ko hari igihe byigeze kuba ngombwa ko ajya mu kazi hanze y’u Rwanda agasigira umugabo we uruhinja ruto, ariko icyo gihe umutima n’ubwo yari ari mu mahanga wo ukaba wari uri ku ruhinja yasize.
Ati “Icyo gihe nabiganirije umugabo arabyemera ko ngenda ngasiga umwana. Mwa bantu mwe nta kintu kigoye nko gusohoka mu ijoro ugasiga uruhinja mu nzu. Ukicara ku kibuga cy’indege warusize. Narahangayitse, amashereka arazamuka…reka ngire ibyago rero naryama muri hoteli nkumva umwana arira. Nahamagaye mu rugo bati ahubwo duhe agahenge arasinziriye. Ni ukuri icyumweru namazeyo, niyo minsi yangoye mu buzima.”
Avuga ko ikibazo nk’iki kitari ku mugore wese uri mu itangazamakuru gusa, ahubwo ni imbogamizi ku wundi mugore wese ukora akazi gasaba imbaraga nyinshi.
Hari urwego ugeraho, ibyo wagezeho bigahinduka inkota ikwica…
Mutesi Scovia avuga ko kwamamara ari byiza mu buzima busanzwe kuko hari byinshi bifasha, ariko hari nabo bibera imbogamizi ibyo baruhiye bikaba byahinduka inkota ibica.
Ati “Hari umuntu uba icyamamare, agatangira kwambara poketi, agashaka aba-bouncer kandi agitaha iwabo mu Cyahafi. Icyo nemera hari ababikwiye ariko nta munyamakuru uko waba uri icyamamare kose ukwiriye bouncer. Hari urwego ugeraho ibyiza wagezeho bikaba inkota ikwica.”
Uyu mugore uvuga ko asengera mu Bapoloso avuga ko atarwanya abasitari cyangwa kuba umuntu yagira abamurindira umutekano, ariko umuntu akwiriye kubanza agasuzuma niba koko uburyo ari kubikoramo bikwiriye.
Ikindi avuga ko atagira inama abakobwa kuba nkawe kuko buri wese byanga bikunze aba afite icyo yiyumvamo kandi yakora mu buryo bwe, bityo buri wese yaba n’abagabo mbere yo gukora ikintu cyangwa bagikora kikanga bakwiriye kujya bicara bakaganiriza umutima nama wabo bareba igikwiriye bijyanye n’ubushobozi biyumvamo.
Iki gitaramo cya Gen-Z Mutesi Scovia yari yatumiwemo, cyagaragayemo abanyarwenya batandukanye barimo abakizamuka n’abamaze kubaka izina barimo Papa Gigi, Lucky Baby, Salisa, Eric Rutsiro, Mc Kandy na Musa, Dudu, Kaduhire, Pirate ndetse na Kigingi wo mu Burundi.
Haririmbyemo Aubea Mugara na Aime Arsene nibo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo. Igitaramo nk’iki kizongera kuba ku wa 12 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!