00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutesi Jolly yasembuye ibiganiro kuri Twitter nyuma yo gusubiza ubutumire bw’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ari kugarukwaho cyane ku rubuga rwa Twitter nyuma yaho atumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Museveni.

Mutesi yatangaje ko ashobora kutazaboneka muri ibi birori biteganyijwe ku wa 23 Mata 2022, bizanaririmbamo abarimo Intore Massamba ndetse bikitabirwa n’abandi bakomeye bakomoka mu Rwanda, Uganda n’ahandi.

Lt Gen Muhoozi ni we watumiye Miss Jolly abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Mu butumwa yashyizeho ku wa 18 Mata, icyo gihe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse agira ati “Jolly Mutesi wabaye nyampinga w’u Rwanda, inshuti yanjye ya kera izaba ihari mu birori byo kwizihiza isabukuru yanjye. Tuzagira ibihe bidasanzwe.”

Mu butumwa Jolly yamusubije bwavugishije benshi yanditse agaragaza ko n’ubwo yatumiwe muri iyi sabukuru, ashobora kutazaboneka ku bw’impamvu atatangaje.

Ati “Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro, nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru nziza.”

Nyuma y’ubu butumwa abantu benshi batangiye kuvuga byinshi kuri Mutesi bavuga ko yari kwigomwa akajya muri iyi sabukuru, abandi bakavuga ariryo tandukaniro rye n’abandi bakobwa bazwi mu Rwanda.

Abandi benshi babigize urwenya mu gihe bamwe bavugaga ko Jolly asanzwe ari umukobwa wihagazeho ku buryo atapfa kwemera ikintu kitamurimo.

Hari nk’uwanditse ati “Iri niryo tandukaniro riri hagati ya Jolly na Shaddy Boo.”

Umunyamakuru Eddy Kamoso we yanditse agaragaza ko ibyo Jolly yakoze nta gitangaza kirimo.

Ati “Nta gitangaza kirimo rata buri muntu agira gahunda aba yarapanze nibakureke umukobwa wacu, nta nka waciye amabere.”

Ibi ahuza n’undi wanditse ko uyu mukobwa yakoze ibyo yumvaga bikwiriye gukorwa. Uretse aba abandi benshi banditse basa nk’abatebya, nka Kim Kamasa yanditse ati “Narinzi ko ari wowe nzabaza uko ikirori cyagenze none ubivuyemo.”

Mutesi Jolly yari amaze iminsi ari Kubica ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter n’ubundi y’amagambo yari yatangaje ku bagabo batesha abakunzi babo umwanya.

Mutesi yagaragaje ko ashobora kutazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Gen Muhoozi bivugisha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .