Mutesi Jolly yahanuye abakobwa batega amakiriro ku bwiza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mata 2019 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yatunze agatoki abakobwa bakura bumva ko gushaka umugabo aribyo bizakemura ibibazo byabo by’ubuzima bigatuma babaho mu munezero, avuga ko bibeshya.

Mu butumwa Mutesi Jolly yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko kugira ngo umukobwa abe umukire bitagombera ubwiza.

Uyu mukobwa yasobanuye ko gukira bisaba gukorana umwete, kugira intego, gushikama no gushyira ibintu ku murongo ukamenya igikwiriye kurusha ibindi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Mutesi Jolly yavuze ko abakobwa benshi baba batekereza ko kuba mwiza bihagije kugira ngo bazagere ku byo bifuza byihuse.

Ati “Kuri njye ntabwo mbona ko ubwiza bushobora gutuma umuntu abaho mu buzima bwiza. Twabonye ba Oprah Winfrey n’abandi batandukanye bafite ubuhanga bakize kubera bwo.”

Yakomeje avuga ko abakobwa benshi bibeshya bakumva ko nibarangiza amashuri yisumbuye bazahita bashaka abagabo bakaba abakire kandi bakagombye kwishakira ubuzima bo ubwabo ntawe batezeho amakiriro.

Ati “Muri iki kinyejana usanga abana b’abakobwa bumva ko ari beza, ubona ko baba bashaka gukoresha ubwiza no guca mu nzira ya bugufi ngo bakire. Usanga abakobwa badashaka gukora ahubwo bumva ko bakoresha ubwiza n’imibiri yabo kugira ngo bakire, kandi ntabwo aribyo.”

Ngo hari abakobwa biganye na Mutesi Jolly bumva ko ari beza, aho gusengera guhirwa mu buzima bakabona akazi keza cyangwa se bakaminuza bakabona impamyabumenyi, bakifuza guhita bashaka abagabo.

Ati “Ikibazo ni ba bana b’imyaka 18 cyangwa 19 baba bacyiga mu mashuri yisumbuye. Hari abana twiganaga wabonaga abona ko ari mwiza agasohoka mu mashuri yisumbuye yumva ko we nta mpamvu yo kwirushya ugasanga nk’umwe aravuga ati no kwiga sinzi impamvu nize kuko ndabizi ko nzabona umugabo w’umukire.”

“Kuri njye ntabwo byumvikana ukuntu usengera umugabo w’umukire aho wagasenze usaba Imana kugufasha ukihangira ubuzima bwawe mbere yo kubona uwo muzarushinga.”

Mutesi Jolly we avuga ko afite byinshi aba yifuza nk’umwana w’umuntu, ariko n’ubu abonye uwo bahuza yarushinga cyane ko imyaka yemewe n’amategeko mu Rwanda ayifite.

Ati “N’ubu mbonye umuntu muzima narushinga, ubu simwifuza cyane kuko ndashaka kubanza nkiyubaka ndetse nkanasoza amasomo yanjye nkahanga ubuzima bwanjye mbere y’uko haza uwo dufatanya urugendo rw’ubuzima ariko bitabujije ko narushinga kuko sindi umwana cyane kuko mategeko y’u Rwanda ateganya ko kurushinga bisaba kuba ufite imyaka 21 kandi ndi hafi kugira 22, mbonye umuntu dushobora gufatanya mu buzima nta cyambuza.”

Mu nzozi ze, Mutesi Jolly ntabwo ajya atekereza gushaka umugabo w’umukire ahubwo ashaka kubanza kurema ubuzima bwe nyuma akazabona uwo bakomezanya urugendo hari ikintu amaze kwigezaho.

Mutesi Jolly avuga ko abakobwa benshi baba bumva ko kuba ari beza bihagije ngo bazagire ahazaza hazima
Mutesi Jolly ababazwa n'abakobwa badakora bagatega amakiriro ku bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza