Mutesi Jolly, Gahongayire mu begukanye ibihembo bya Made In Rwanda; Igisupusupu biramurenga (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Abahanzi, abanyamideli, abakinnyi n’abakora ubucuruzi bazwi n’ibindi byamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda bahawe ibihembo bishimangira bikanashimira uruhare rwabo mu guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda, “Made In Rwanda” mu birori byabaye ku nshuro ya kabiri i Kigali.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019.

Hatanzwe ibihembo ku bahize abandi mu bikorwa bitandukanye hashingiwe ku majwi bahawe binyuze mu itora ryo kuri internet rikorerwa ku rubuga rwa Kalisimbi Events ibitegura.

Rurangirwa Steven ushinzwe itangazamakuru muri iki gikorwa yari aherutse kubwira IGIHE ko ibihembo by’uyu mwaka bifite umwihariko ugereranyije n’indi yatambutse.

Yagize ati “Uyu mwaka twongereye ibyiciro biva kuri 25 bigera kuri 34. Impamvu twabikoze kubera ko hari ibindi byiciro cyane cyane bijyanye na ‘Made in Rwanda’ twongereyemo, byatewe n’abantu bagiye batugira inama. Hiyongereyemo ibigo bikora cyane ibintu bya Made in Rwanda.”

Yakomeje avuga ko “Uyu mwaka gutoranya abahatana twakoreye mu mucyo cyane, ubushize hari harimo kwihuta cyane ariko ubu twabifatiye umwanya.”

Bamwe mu bahawe ibihembo bazwi cyane mu myidagaduro barimo Mutesi Jolly wabaye uw’igitsinagore uvuga rikijyana, Dj Miller wabaye uvanga imiziki w’umwaka, usobanura filime w’umwaka aba Rocky Kirabiranya, Ndanyuzwe ya Gahonganyire yegukana igihembo cy’indirimbo ihimbaza Imana y’umwaka, Mariya Jeanne ya Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ nayo yegukana igihembo cy’indirimbo y’umwaka.

Nsengiyumva mu ijambo yatanze yavuze ko mu buzima atatekerezaga ko azigera abaho uko abayeho uyu munsi, ashimangira ko atajyaga aniyumvisha ko azakandagira muri Kigali Convention Centre yatangiwemo ibi bihembo.

Ati “Murakoze kumpa ijambo abafana banjye nanjye ubwanjye sinari nzi ko natorwa rwose. Abafana banjye ndabashimira n’ibyishimo byinshi birenze. Sinari nzi ko nakandagira muri Kigali Convention Centre na rimwe . Sinari nzi ko nzabaho mu buzima nk’ubwo mbayemo uyu munsi.”

Gutanga ibihembo byabanjirijwe n’ibindi bikorwa birimo gutanga ibyemezo b’ishimwe ku rubyiruko rutandukanye rwagiye rugaragaza guhanga udushya mu byo rukora.

Habayeho n’igikorwa cyo kwerekana imideli aho iyahanzwe na Alice Maniraho, umufasha w’umunyamakuru Patrick Habarugira ufite inzu ihanga imideli yitwa Halicy fashion na we yagaragaje imyenda akora mu budodo abantu benshi barabyishimira .

Uko ibihembo byatanzwe:

Ø Ikiganiro kivuga ku mideli cy’umwaka: Tsappa Fashion Show gica kuri TV1

Ø Ibirori by’imideli by’umwaka: Rwanda cultural fashion show

Ø Umukinnyi wa filime w’umwaka: Bahavu Diane wo muri City Maid

Ø Itorero rya Kinyarwanda ry’umwaka : Itorero Inyamibwa

Ø Filime y’uruhererekane y’umwaka: Seburikoko

Ø Ikiganiro cya siporo cy’umwaka: Ten Sports yo kuri Radio 10

Ø Abanyarwenya b’umwaka: Daymakers

Ø Umukinnyi wa filime w’umwaka: NDAYIZEYE Emmanuel uzwi nka Nick wo muri City Maid

Ø Umunyamideli w’umugabo w’umwaka: Sekamana Eric

Ø Usobanura filime: Rocky Kirabiranya

Ø Indirimbo ihimbaza Imana y’umwaka: Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire

Ø Inzu icuruza imyenda y’umwaka: Masha

Ø Indirimbo y’umwaka: Mariya Jeanne

Ø Inzu ifasha abahanzi y’umwaka: The Mane

Ø Radiyo y’umwaka: Kiss Fm

Ø Umuhanzikazi w’umwaka: Clarisse Karasira

Ø Umuhanzi w’umwaka: Cyusa Ibrahim

Ø Umunyamideli w’umugore w’umwaka: Teta Christelle

Ø Uhanga imideli w’umwaka: Designer Delphinez

Ø Umufotozi w’umwaka: Shane Scott

Ø Best make up artist: Souvorov Beauty

Ø Ikiganiro cyo kuri televiziyo cy’imiyidagaduro : Flash Mix Entertainment TV show

Ø Umu-Dj w’umwaka: DJ Miller

Ø Uw’igitsinagore uvuga rikijyana: Mutesi Jolly

Best make up artist yabaye Souvorov Beauty
Cyusa Ibirahim yabaye umuhanzi w'umwaka
Abakora Flash Mix bahabwa igihembo
Alice Maniraho ufite inzu ihanga imideli yitwa Halicy fashion nawe yagaragaje imyenda akora mu budodo abantu benshi barabyishimira
Clarisse Karasira yabaye umuhanzikazi w'umwaka
Indirimbo Mariya Jeanne ya Nsengiyumva yahize izindi
Itorero Inyamibwa ryegukanye igihembo
Daymakers babaye abanyarwenya b'umwaka
Diane wo muri City Maid yabaye umukinnyi wa filime w'umugore w'umwaka
Hatanzwe n'amashimwe ku rubyiruko rwagiye rukora ibikorwa birimo udushya
Igihembo The Mane Music Label yegukanye cyatuwe Marina watangiranye nayo
Ikiganiro cy'imikino cya Radio 10 cyahize ibindi
Muyoboke Alex yafatiye igihembo Dj Miller wabaye umu-Dj w'umwaka
Ndanyuzwe ya Gahongayire yabaye indirimbo ihimbaza Imana y'umwaka
Nick wo muri City Maid yabaye umugabo ukina filime witwaye neza
Nsengiyumva yahawe igihembo avuga ko atajya atekereza ko azakandagira muri Kigali Convention Centre
Patrick Habarugira uri mu berekanye imyambaro bahanga muri iki gikorwa
Rocky Kirabiranya yabaye umusobanuzi w'umwaka
Rwanda Cultural Fashion Show yahembwe nk'igikorwa cyo kumurika imideli cy'umwaka
Seburikoko yabaye filime y'uruhererekane y'umwaka
Sekamana Eric yabaye umunyamideli w'umugabo w'umwaka
Teta Christelle umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ubwo yahabaga igihembo
Teta Christelle yahawe igihembo cy'umukobwa umurika imideli wahize abandi
The Mane yabaye inzu ifasha abahanzi y'umwaka
Umwe mu myambaro ikozwe mu budodo y'umugore wa Patrick Habarugira wa RBA

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza