Iyi album Clemy yayimurikiye mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2022 mu kabari ka Danny Vumbi kitwa ’Afro Bistro’, mu birori yahuriyemo na Maylo, Ben Adolphe na Yampano bafatanyaga n’abanyarwenya Mitsutsu na Dogiteri Nsabii.
Iyi album ikubiyeho indirimbo zirimo Umwana yakoranye na Maylo, Nzaguha, Daima, Uburyohe yakoranye na Fireman, Nje na Tamu yamaze gusohora kimwe n’izindi zinyuranye atarashyira hanze.
Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri atangiye urugendo rwo kwikorana umuziki, yamenyekanye mu itsinda rya C&J yari ahuriyemo na Jamie, aba bakaba baramamaye cyane i Musanze.
Mushimiyimana Janvière [Jamie] na Umuhire Clémentine [Clemy] bihurije hamwe bakora itsinda bise C&J, rimaze imyaka irenga icumi mu muziki rikorera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Aba bahanzikazi bavukana ku babyeyi bombi, mu 2009 ni bwo binjiye mu muziki batangira kuririmbana nk’itsinda.
C&J bamenyekanye mu myaka ishize ubwo bakoraga indirimbo zitandukanye zanakunzwe, zirimo n’izo bakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka "Nibeshejeho" bakoranye na Miss Jojo & Liza Kamikazi, "Byina" bakoranye na K8 Kavuyo & NPC ndetse na "Kamere" bakoranye na Mani Martin.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!