Musanze: Bizihiwe n’umuziki w’abahanzi bakomeye mu gitaramo cya Tour du Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Byari ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka habaye igitaramo cya Tour du Rwanda iri kugana ku musozo, aho abahanzi batandukanye bakomeye bataramiye abanya-Musanze bigatinda.

Ni mu gitaramo cyabaye nyuma y’agace k’iri rushanwa rimaze kuba ubukombe mu magare ribera mu Rwanda, kabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 aho Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan yegukanye aka gace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2020 ka Rubavu-Musanze, akoresheje 2h 08’19”.

Mujyi wa Musanze hari hashyushye bose biteguye kwirebera aba banyonzi, banabukereye kwirebera abahanzi batandukanye bakomeye bagombaga kubataramira kakahava muri stade Ubworoherane yo muri aka karere.

Guhera saa kumi,abantu banyuranagamo basiganwa buri wese ashaka umwanya w’imbere ngo aze kwirebera umuhanzi yihebeye nta nkomyi.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’ikindi cyabereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kuri Kivu Beach iruhande rwa Serena Hotel kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2020. Cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki biganjemo cyane urubyiruko.

Abatandukanye bakomeye mu Rwanda biganjemo ababarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music hamwe na King James, Bulldogg, Davis D na Bruce Melodie ndetse na Rob Drabkin na S-Wrap bari baturutse muri Amerika nibo basusurukije abari bitabiriye.

Saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya ku rubyiniro habanjeho Rob Drabkin washimishije benshi mu ndirimbo ze zitandukanye biba akarusho ubwo yaririmbaga indirimbo izwi cyane mu Rwanda y’abana yitwa ‘Mbe Kanyamanza keza’.

Yakurikiwe n’umuraperi S-Wrap nawe washimishije benshi mu muziki wiganjemo uwo mu njyana ya Trap.

Davis D ugezweho mu ndirimbo ‘Dede’ niwe wakurikiyeho yishimirwa mu ndirimbo zitandukanye. Uyu muhanzi yahereye ku yitwa ‘Biryogo’, ‘Soso’, ‘Sexy’ asoreza kuri ‘Dede’.

Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music niwe wakurikiye uyu muhanzi ashimisha benshi mu ndirimbo zirimo ‘Why’ iri mu zo yahereyeho, ‘Nzahinduka’, ‘Byakoroha asoreza kuri ‘Ya Motema’ yahuriyemo na P wahoze muri Dream Boyz.

Bakiri ku rubyiniro P yahise asangwayo na Polisi y’u Rwanda, bakora ubukangurambaga iherutse gutangiza n’abafatanyabikorwa bayo bw’ibyumweru 52 bugamije kurwanya no gukumira impanuka buzwi nka “Gerayo Amahoro”.

Nyuma, Igor Mabano yahise ajya ku rubyiniro yishimirwa mu bihangano bye bitandukanye birimo indirimbo yise ‘Urakunzwe’ yahereyeho, ‘Back’, ‘Dear Mashuka’ yafashijwe ku rubyiniro na Rob Drabkin, ‘Iyo Utegereza’ asoreza kuri ‘Gake’ yahuriyemo na Nel Ngabo banaririmbanye muri iki gitaramo.

Aba bahanzi bakurikiwe na Bulldogg wahise yanzika n’indirimbo ze zirimo ‘Nk’umusaza’, ‘Cinema’ na ‘Zana’ yahuriyemo na Deejay Lenzo banajyanye ku rubyiniro muri iki gitaramo.

Bruce Melodie niwe wari utahiwe! Uyu muhanzi yishimiwe mu ndirimbo yinjiriyeho yitwa ‘Ndumiwe’, ‘Ikinya’, ‘Fresh’ asoreza kuri ‘Kungola’ yahuriyemo na Sunnny yahagurukije n’iyonka muri iki gitaramo.

Butera Knowless yaje akorera mu ngata uyu muhanzi mu ndirimbo yise ‘Baramushaka’, ‘Nkoraho’, ‘Sweet Mutima’, ‘Urugero’, ‘Blessed’, ‘Ko nashize’ asoreza ku yo yise ‘Ujya unkumbura’.

King James niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo gusa atenguhwa n’umuriro kuko yatangiye kuririmba ahereye ku ndirimbo yise ‘Rasta’ yajya kuririmba izindi zirimo ‘Ganyobwe’ umuriro ukagenda ucika..

Muri iki gitaramo habayemo n’umwanya wo gupima ku buntu virusi itera sida n’izindi ndwara, hakanatangwa inyigisho zitandukanye zifasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo.

Biteganyijwe igitaramo nk’iki kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020 muri Car Free Zone ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali muri gahunda y’ibitaramo bisoza ukwezi usanzwe ukora.

Umunyamerika Rob Drabkin ku rubyiniro yaririmbye indirimbo zirimo n'iz'Ikinyarwanda
S Wrap ku rubyiniro yishimiwe kubera uburyo yungikanyaga amagambo
P na Polisi y'u Rwanda bavuze ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Platini [P] wo muri Dream Boyz yafatanyije na Nel Ngabo mu ndirimbo bahuriyemo
Nel Ngabo uri mu bahanzi bari kuzamuka neza yashimishije benshi mu bihangano bye bitandukanye
Nel Ngabo na Igor Mabano bari kuririmbana indirimbo bahuriyemo bise Gake
Mu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro
Mc Phil Peter ni umwe mu bayoboye iki gitaramo yanyuzagamo agashyushya abari bitabiriye
Mc Kate Gustave yafatanyije na Phil Peter kuyobora iki gitaramo
King James niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo
Igor Mabano yeretswe n'abanyamusanze ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda
Igor Mabano ageze ku yitwa Dear Mashuka yafashijwe ku rubyiniro na Rob Drabkin wamucurangiraga
Deejay Bisoso niwe wavangaga imiziki yifashishwaga n'abahanzi muri iki gitaramo kuko baririmbye Playback
Davis D ugezweho mu ndirimbo yise Dede iri mu zishimiwe muri iki gitaramo
Butera Knowless yaje akorera mu ngataBruce Melodie mu ndirimbo yise Baramushaka
Butera Knowless ni uku yaserutse yambaye
Butera Knowless ku rubyiniro i Musanze yeretswe urukundo
Bulldogg yanejeje benshi mu ndirimbo ze zitandukanye
Bulldogg imbere y'abafana be mu karere ka Musanze
Bulldogg aririmba Zana yahuriyemo na Deejay Lenzo banajyanye ku rubyiniro muri iki gitaramo
Bruce Melodie yaririmbye ibihangano bye bitandukanye yishimirwa mu ndirimbo zitandukanye nka Kungola
Abantu bari bakubise buzuye muri stade Ubworoherane i Musanze mu gitaramo cya Tour du Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza