Musanze: Umwihariko muri “The Unforgettable Friday Party”, ibirori bizitabirwa n’abambaye Made in Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibaye irindwi i Musanze habera ibitaramo bya ‘Unforgettable Friday Party’ akenshi bihuzwa n’umunsi w’abakundanye ‘Saint Valentin’ mu rwego rwo gususurutsa abakundana batuye muri aka karere. kuri iyi nshuro abazitabira iki gitaramo basabwe kwambara imyambaro ya “Made in Rwanda” benshi bazi nk’ikoze mu bitenge.

Ni ku nshuro ya karindwi iki gitaramo kigiye kubera mu karere ka Musanze, kuri iyi nshuro hatumiwe Bruce Melodie. Abazitabira iki gitaramo bamenyeshejwe ko bazaba bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Ubusanzwe buri mwaka tariki 14 Gashyantare 2019 ni umunsi ku Isi yose wahariwe abakundana, kuba warahuriranye no ku wa Gatanu byatumye ubuyobozi bwa Top5 Sai ndetse na Energy Radio basanzwe bategura “The Unforgettable Friday Party” bahita bahashyira ibi birori.

Patrick Uwineza utegura iki gitaramo yavuze ko hari byinshi bagiye biga mu myaka yatambutse bityo uyu mwaka bagomba gukora igitaramo cyiza. Ati “Buri mwaka turiga, tuba dutekereza ibyiza twakongera mu gitaramo cyacu, uyu mwaka rero abantu bitege udushya twinshi kandi turabizeza kubaha igitaramo cyiza kuko imyaka ibaye myinshi tubitegura.”

Iki gitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare 2020 uretse Bruce Melodie watumiwemo hazaba hari kandi n’abacuranzi barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Hazaba hari ababyinnyi babyina imbyino zitandukanye, kumurika imideri n’imurika ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Kwinjira muri ibi birori bizabera ku nzu mberabyombi y’umurenge wa Muhoza bizaba ari 5000 Frw, 8000 Frw ku bakundana bazaba bajyanye, 80 000frw ku meza y’abantu batandatu na 200 000 Frw ku meza y’abantu batandatu azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Abazitabira igitaramo cya Bruce Melodie basabwe kuzambara imyenda ikorerwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .