Ni siporo rusange yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2024.
Umuhanzi wenyine utabashije kuboneka muri siporo rusange yabereye muri aka karere ni Ruti Joel utegerejwe muri iki gitaramo ndetse no mu cya Massamba Intore kizabera muri BK Arena cyane ko bizabera umunsi umwe.
Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo kirabera muri Stade Ubworoherane kuri uyu wa 31 Kanama 2024, aho imiryango iteganyijwe kuba ifunguye kuva Saa Sita z’amanywa.
Nyuma y’iki gitaramo byitezwe ko aba bahanzi bazakomereza urugendo mu Karere ka Gicumbi mu gitaramo cyo ku wa 7 Nzeri 2024 bikomereze mu Karere ka Nyagatare ku wa 14 Nzeri 2024.
Ni ibitaramo bizakomereza mu Karere ka Nyagatare ku wa 21 Nzeri 2024, byerekeze i Bugesera ku wa 28 Nzeri 2024 mbere yo gukomereza mu Karere ka Huye ku wa 5 Ukwakira 2024.
Ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Rusizi ku wa 12 Ukwakira 2024 bizasorezwe mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
Kwinjira muri ibi bitaramo byatewe inkunga na MTN Rwanda ndetse na Bralirwa ni Ubuntu, ariko abashaka kujya mu myanya y’icyubahiro bo basabwa kwishyura 2000Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!