Musabe uzwi nka JP Zed yegukanye umwanya wa mbere muri SupraVoice

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar Musabe Jean Paul Zizou ukoresha amazina ya JP Zed, yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ry’umuziki rya Supra Voice ahembwa miliyoni 1 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu gihe cy’umwaka umwe.

Uyu musore yahigitse abandi bahanzi bashya b’abanyempano bane bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Cyuzuzo Gloria, Niyibizi Jean Claude, Uwayezu Sebastien Melodie na Ndizeye Alain.

Uyu musore yaririmbye indirimbo iri mu njyana ya Country yitwa ‘Your Man’ y’umuhanzi Josh Turner yasohotse ku wa 21 Ukwakira 2009. Ni indirimbo yaririmbye anicurangira gitari, binezeza benshi.

JP Zed yavuze ko yishimiye kuba ariwe wabaye uwa mbere muri iri rushanwa, avuga ko ari intangiriro nziza ku buzima bw’umuziki we yari asanzwe akora.

Ati “Ndishimye. Nari nsanzwe nkora umuziki mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Ni intangiriro nziza y’indi ntambwe mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Aya mafaranga negukanye agiye kumfasha byinshi mu muziki wanjye.”

Muri ibi bihembo kandi hatangarijwe ‘Band’ nshya yiswe ‘Supra Voice Band’ y’abahatanye muri iri rushanwa.

Umuyobozi w’ikigo SupraFamily Rwanda cyateguye iri rushanwa, Nsengiyumva Alphonse, yavuze ko iyi ‘Band’ yashinzwe kugira ngo bahurize hamwe imbaraga z’aba bahanzi bose no gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko aba bahanzi bahurije hamwe bagiye kubafasha mu bikorwa bya muzika bitandukanye, ndetse no kubyaza amafaranga impano bababonyemo idasanzwe.

Jonathan Niyomugaba ukora mu ishami ry’umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco wari uri muri iki gikorwa yashimye iki gitekerezo cyo gushakisha abanyempano mu muziki.

Ati “Ni umwanya wo gushima uru rubyiruko rwitabiriye iri rushanwa ariko ni n’umwanya mwiza wo gushimira Supra Family yariteguye. Iki gitekerezo bakitugejejeho twumva ni cyiza turagishima kandi turagishyigikiye.”

JP Zed ubusanzwe yitwa Musabe Jean Paul; hakazaho akazina ka “Zizou” yiswe n’abo biganye banakuranye kuva mu mashuri abanza kubera ukuntu yacongaga ruhago kakahava kandi agakunda cyane n’icyamamare cyabiciye bigacika Zinedine Zidane Zizou.

Yatangiye umuziki akiri umwana w’imyaka 12 aho yawigaga nk’isomo muri Seminari nto Virgo Fidelis y’i Butare ndetse akaba no muri korali zitandukanye.

Yatangiye umuziki by’umwuga mu 2013, aho we ndetse na bagenzi be bashinze icyitwa “Ominatago Band”, ivukira mu Mujyi wa Huye na yo yabaye ubukombe mu bitaramo bitandukanye birimo nka ‘Anoca Youth games Zone Five’, ‘FESPAD’ n’ibindi.

Mu 2014, JP Zed yatangiye kwigisha abantu ku giti cyabo umuziki. Kuva 2015 kugeza n’ubu ni umwarimu wa muzika muri Petit Séminaire i Butare no muri Christ Roi i Nyanza, aho yagiye anabafasha kwegukana ibikombe bitandukanye bya muzika mu marushanwa atandukanye.

Igihe yabaga arangije kwigisha kandi yakomerezaga mu bikorwa bya Ominatago band, aho basusurutsa abantu mu birori bitandukanye nk’ubukwe ndetse no muri za hoteli n’ahandi habera imyidagaduro.

Avuga ko umuziki awufata nk’uko amaraso aba atembera mu muntu ndetse akaba afite intego yo kuwukora mpaka ahesheje u Rwanda ishema.

JP Zed afite indirimbo imwe ari nayo yatangiriyeho yise “Gira Icyo Umbwira” avuga ko yavanye mu nkuru y’ubuzima bwe bwite bw’urukundo.

Iri rushanwa yabayemo uwa mbere, ryari ryiyandikishijemo abanyempano 90 batorwamo 50 ari nabo bagiye bahatana mu byiciro bitandukanye kugeza babaye batanu bavuyemo uwegukana irushanwa ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa ritegurwaga n’ikigo SupraFamily-Rwanda inategura Miss Supranational Rwanda. Ibice bya mbere by’iri rushanwa byabereye ku mbuga nkoranyambaga, hari gahunda y’uko ku nshuro ya kabiri rizabera mu ntara zitandukanye. Ryabaga ku nshuro ya mbere.

JP Zed yegukanye iri rushanwa ashyigikiwe mu buryo bukomeye n’abarimo mushiki we Diddy D’or, wabaye umukunzi w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves usigaye akundana na Miss Uwase Muyango.

Reba indirimbo ya JP zed wabaye uwa mbere

Abasore n'inkumi bitwaye neza muri iri rushanwa bashyizwe mu itsinda ryiswe SupraVoice Band
Akanama Nkemurampaka gafata ifoto y'urwibutso na JP Zed wegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa
Akanama Nkemurampaka kungurana inama
Jonathan Niyomugaba ukora mu ishami ry’umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ashyikiriza igihembo JP Zedd wabaye uwa mbere muri iri rushanwa
Jonathan Niyomugaba ukora mu ishami ry’umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yavuze ko iki gikorwa ari inyamibwa
JP Zed yegukanye iri rushanwa ashyigikiwe mu buryo bukomeye n’abarimo mushiki we Diddy D’or wabaye umukunzi w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves
Umunyana Shanitah ufite ikamba rya Miss Supranational na JP Zed wegukanye umwanya wa mbere muri SupraVoice
Umurage Band wasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa
Uyu musore yahawe miliyoni imwe y'amanyarwanda ndetse azafashwa mu bindi bikorwa bye bya muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .