Iyo yivuga agaragaza urugendo rwe mu bihe bya Jenoside nka kimwe mu bihe bikomeye byamusigiye ibikomere cyane ko yatakarijemo abe barenga 80.
Uyu mugore uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Claire, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yavukiye ahitwa Mont Kigali, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Mu bantu 80 yabuze barimo se, mukuru we, nyirasenge, nyirarume, ababyeyi ba nyina na se n’abandi.
Jenoside yamusigiye ibibazo uruhuri, birimo ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, n’ubukene bukomeye bikajyana n’ihungabana rikabije.
Nk’uwari ukiri muto yarokotse kubera nyina wagiye yihishahisha, kugeza ubwo barokokanye.
Ati “Twabayeho mama yihisha, andwanaho nk’umwana wari ukiri muto, kugeza ubwo Inkotanyi zageraga aho twari turi tukabasha kurokoka.”
Nyuma ya Jenoside, umuryango wa Claire wasigaye mu bukene bukabije. Inzu yabo yari yarasenyutse, ibikoresho byose byari byarasahuwe, ari ba ntaho nikora.
Umubyeyi we yarakomeretse bikabije kuko yari yatemwe afite ibikomere byinshi.
Ati “Abavandimwe bose barishwe, mama yakomeretse cyane. Byari ibihe bikomeye by’umwijima. Ariko nubwo twari twacitse intege, icyizere nticyigeze kigenda burundu.”
Yagaragaje ko bagize imbaraga, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’igihugu bwabarwanyeho mu mikoro make cyari gifite kuko na cyo cyari kikiri kwiyubaka.
Ashimira Leta y’u Rwanda n’Ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, babagaruye ibuntu nyuma y’uko icyizere cyo kubaho cyari cyarayoyotse muri Jenoside.
FARG yafashije umubyeyi we kubona ubuvuzi ku gikomere yari afite, ndetse inafasha Claire n’abavandimwe be gusubira ku ishuri.
Ati “FARG yadufashije kongera kwiyubaka, kuko ni bo batumye twiga.”
Mushimiyimana kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Turi kumwe”, aho avuga ko atari indirimbo gusa ibi by’umuziki, ahubwo ari n’ubutumwa bukomeye, urwibutso ku babyeyi, abapfakazi n’abandi basigaye mu marira.
Ati “Turahari, dufatanye, dufite igihugu cyahisemo kwiyubaka, gutanga imbabazi no gutera imbere. Ijwi ryanjye nshaka ko riba ikiraro cy’icyizere, gihuriza imitima hamwe, gitanga ihumure ku bakiri mu rugendo rwo gukira ibikomere.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!