Ibyo wamenya ku rugendo rwa Murekatete wafunguye iduka ricuruza imyenda ye i Madrid

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kanama 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Murekatete Denyse aherutse gushyira ku isoko icyiciro cya mbere cy’imyambaro ye yise “Denice Fashions”, yibanze ku myenda ijyanye n’iki gihe cy’impeshyi, yafunguye iduka i Madrid muri Espagne ari naho yatangiye acururiza nubwo yifuza no gufungura ishami i Kigali mu Rwanda.

Murekatete avuga ko gufungura iduka ricuruza imyenda ari igitekerezo yagize nyuma yo kujya gutura muri Espagne aho yimukiye mu myaka ibiri ishize n’umugabo we uvuka muri iki gihugu. Hari nyuma y’imyaka itanu bari bamaze babana mu Rwanda.

Ati “Umugabo wanjye ni uwo muri Espagne, twabanaga mu Rwanda aho yari afite akazi, nyuma y’uko arangije amasezerano ye yahise ataha biba ngombwa ko tujyana. Nyuma yo kugera inaha rero nibwo natekereje uko natangira gukora imyenda yanjye bwite.”

Murekatete avuga yakuze akunda guhanga imideli nubwo yabikoraga mu buryo bwo kwishimisha.

Muri we yumvaga ko igihe kizagera agahanga imideli. Mu ntangiriro z’uyu mwaka yitabiriye irushanwa ryitwa Les Reines mu Bufaransa ryamuteye imbaraga no gushirika ubwoba akikorera kandi ntave mu byo akunda.

Les Reines ni irushanwa rikomeye rihuza ibihugu bitandukanye by’i Burayi byose. Iri rushanwa yabashije kwegukanamo ikamba ry’umukobwa wambara akaberwa.

Ibi byatumye atekereza kwagura impano ye atangira inzira yo kwerekana ibyo ahanga.

Denice Fashions iherereye ku muhanda witwa Gran Vía mu Mujyi wa Madrid muri Espagne, aho Murekatete atuye n’umuryango we.

Murekatete washinze Denice Fashions yabwiye IGIHE ko adafite uruganda rukora imyenda. Mu gukoresha imyenda ye agira igitekerezo cy’iyo ashaka, uko yaba imeze, akajya kuyikoresha mu nganda z’i Burayi.

Ati “Nta ruganda mfite, njye ntekereza imyenda numva abantu bakeneye mu iduka ryanjye, nkajya kuyikoresha mu nganda za hano i Burayi.”

Nubwo imyenda ye ayicururiza muri Espagne, Murekatete avuga ko bafite ubushobozi bwo kuyigeza kuri buri wese wayishimira aho yaba ari ku Isi yose.

Ati " Abayishaka ikintu bakora ni ukujya kuri Instagram yacu “Denice Fashions”, umwenda ushimye uratubwira ubundi tukawukugezaho mu buryo bworoshye."

Uyu mugore afite inyota yo kugira ishami Mu mujyi wa Kigali mu Rwanda kuko ngo nubwo imyenda ye ikorerwa i Burayi ariko iba ifite umwihariko nyafurika.

Murekatete yafunguye iduka ry'imyenda i Madrid muri Espagne
Denice Fashions imyenda ya Murekatete Denyse yatangiye gucururizwa muri Espagne
Murekatete Denyse nyuma yo kuzuza iduka ry'imyenda ye i Madrid, ateganya gufungura ishami mu Rwanda

Andi mafoto y’ibikorwa bya Murekatete


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .