Ibi uyu munyamakuru yabivugiye mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire gitambuka kuri Fine FM akaba ari na cyo asanzwe akoramo.
Muri iki kiganiro, Muramira Regis yavuze ko kwihanangirizwa na RIB ari amahirwe yagize kandi yizeza ubuyobozi ko atari umwana wo kuzayatarerera inyoni.
Ati “Buriya butumwa bwari bwuzuyemo ukuri kuzuye […] iyo ugize amahirwe bakakuburira cyangwa bakagukebura si amahirwe abonwa na bose kandi sindi umwana wo kuyaterera inyoni. Burya iyo uri muri sosiyete ufite abagukurikira hari urugero ugomba gutanga.”
Muramira yavuze ko amahirwe yagize yo kugirwa inama n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha atari aya buri wese kuko abenshi bagwa mu byaha bakisanga bakurikiranywe batigeze babona amahirwe nk’ayo we yabonye.
Regis Muramira yanaboneyeho umwanya wo gushimira Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry kubera uburyo asobanura ibintu mu buryo byumvikana neza.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, Dr. Murangira yagarutse ku makimbirane ya Muramira na Sam Karenzi ari gukomeza gufata indi ntera abasaba kubireka bitarabata mu mutego w’icyaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!