Ubusanzwe uyu musore yiga itumanaho mu buhinzi, yabwiye IGIHE ko amaze igihe kinini akora umuziki ariko akaba yarabiparitse akiyemeza no guteza imbere ibijyanye no gutunganya indirimbo.
Ati “Natangiye gukora umuziki mu 2015. Nagiyemo mvuga nti ndashaka kugaragaza uburyo niyumvaga mbere ngira n’inama isi. Nkurikije ibyo nagiye nyuramo mu buzima ariko nageze muri Amerika imyumvire yanjye irahinduka, nshaka gukora umuziki nk’akazi. Hari ababikora nk’ikintu bakunda ariko hari n’ababikora bashaka amafaranga. Ni impande ebyiri zitandukanye.”
Yavuze ko yagize amahirwe yo gukorana n’abantu batandukanye ku buryo ubunararibonye afite ashaka kubukoresha afasha abandi.
Yagize ati “Nabanje kuba nakwibanda ku gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Nkorana na benshi baba hano muri Amerika. Mbona ibijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo bimaze gutera imbere kuko nkurikirana ibikorwa bya Lick Lick, Meddy Saleh ndetse hari n’undi mwana uri kuzamuka witwa Eazy Cut.”
Munyaneza umaze irenga itatu muri Amerika, avuga ko ashaka guteza imbere umuziki mu Rwanda mu bijyanye n’amashusho ariko nawe agakomeza ibikorwa byo kuririmba, kugira ngo arebe ko hari aho yagera mu rugendo rwe muri muzika.
Ati “Natangiye urugendo rwo guteza imbere umuziki mu bijyanye no gutunganya amashusho ariko nanjye ntabwo nshaka gusigara inyuma mu kuririmba. Nsanzwe niga ibintu bijyanye n’itumanaho mu buhinzi nzabihuza byose. Ndi gushaka uburyo nateza umuziki imbere, yaba mu bazamutse ndetse n’abakizamuka. Ndashaka kuzaza gukorera mu Rwanda mu gihe nzaba ndangije kwiga.”
David Munyaneza akorera ibikorwa bya muzika muri sosiyete yatangije yitwa The Giants Pictures. Hari abahanzi batandukanye baba hanze yakoranye nabo barimo umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani witwa Tania Rugamba ukorera umuziki we hanze y’u Rwanda. Ateganya kuza gukorera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka nibiramuka bigenze neza.
Reba indirimbo za Munyaneza David
Reba amwe mu mashusho y’indirimbo yatunganyije

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!