Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime “Bamenya” yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Munezero Aline, umukobwa umaze kwandika izina muri sinema Nyarwanda, akaba agezweho muri Bamenya akinamo yitwa Bijoux, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Bijoux yemeye kwambara impeta ya Abijuru Benjamin wamusabye ko yazamubera umugore kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Kanama 2020.

Ni ibirori byabaye aba bombo bakoze mu bwiru bitewe n’ingamba zafashwe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yagize ati "Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy’amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by’iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy’ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy’ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe.”

Abijuru Benjamin wambitse impeta Bijoux, si umusore usanzwe umenyerewe mu bintu by’imyidagaduro bituma nta makuru menshi amuvugwaho.

Uyu musore si mushya mu bakurikiranira hafi imyidagaduro by’umwihariko amakuru y’uyu mukobwa kuko yari aherutse gutangaza ko afite umukunzi bitegura gukora ubukwe.

Bijoux ibi yabivuze ubwo yahishuraga ko afite umwana yabyaranye n’umunyamakuru Kayitare Mustapha nubwo batabashije gukomezanya urugendo rw’urukundo.

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri “Bamenya” yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga
Abijuru Benjamin wambitse impeta Bijoux

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .